Ku wa Gatatu tariki ya 7 Mutarama, abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu Mujyi wa Bria muri Repubulika ya Santarafurika (CAR), bahawe imidari y’ishimwe.
Iyi midari yahawe abagize Rwanda Battle Group VII (RWABG VII), Ibitaro by’Ingabo z’ u Rwanda byo ku rwego rwa II+ (RWAMED X), bose bakorera mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santarafurika (MINUSCA).
Ibirori byo gutanga iyo midari byabereye mu kigo cya RWABG VII kiri i Bria, muri Perefegitura ya Haute-Kotto, mu rwego rwo kubashimira ubwitange bagira mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu.
Uyu muhango wari uyobowe n’Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za MINUSCA, Major General Maychel Asmi, washimye Ingabo z’u Rwanda ku bunyamwuga, imyitwarire myiza no gusohoza inshingano zabo neza.
Yashimangiye by’umwihariko uruhare rwazo rukomeye mu kubungabunga umutekano mu gikorwa cy’amatora yabaye muri iki gihugu cya Santarafurika, nkuko byari mu murongo w’inshingano za MINUSCA.
Maj. Gen. Asmi yashimiye RWABG VII ku bikorwa byo gucunga umutekano mu bice bya Bria, Ouadda na Sam-Ouandja, anashimira RWAMED X ku bwitange mu gutanga serivisi z’ubuvuzi z’ingenzi ku bakozi ba Loni ndetse n’abaturage.
Mu ijambo rye, Lieutenant Colonel Willy Ntagara, Umuyobozi wa RWABG VII, yavuze ko umuhango wo guhabwa imidari ari ishema mu mwuga wa gisirikare.
Yongeyeho ko iri shimwe ribatera imbaraga zo gukomeza kwitangira gusohoza inshingano zijyanye n’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.
Colonel Dr. Simon R. Nyagasaza, Umuyobozi wa RWAMED X, yagaragaje intambwe ikomeye ibyo bitaro by’u Rwanda byo ku rwego rwa II+ byagezeho kuva Mutarama 2025.
Yavuze ko RWAMED X yatanze serivisi z’ubuvuzi ku bakozi ba MINUSCA n’abasivili, bikagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za MINUSCA.
Uyu muhango witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Santarafurika Nyakubahwa Olivier Kayumba, abandi bayobozi b’ingabo zitandukanye zikorera muri Santarafurika, abayobozi bakuru ba MINUSCA, n’abandi bashyitsi b’icyubahiro.



