TikTok yari iteganyijwe guhagarikwa muri Amerika muri Mutarama 2025 mu gihe kompanyi iyifite munshingano yo mu Bushinwa, ByteDance, itari kwemera kugurisha ibikorwa byayo byo muri Amerika ku bashoramari b’Abanyamerika.
Icyakora, Perezida wa Amerika Donald Trump yakomeje gusubika ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ryo kuyihagarika.
Mu itangazo TikTok yashyize hanze kuwa kane taliki 22 Mutarama 2026 hasobanuwe ko hashingiwe kuri ayo masezerano, hashyizweho kompanyi nshya yitwa TikTok USDS Joint Venture LLC, izajya irinda amakuru y’abayikoresha bo muri Amerika, porogaramu ndetse na algorithm hifashishijwe ingamba zikomeye zo kurinda amakuru n’umutekano w’ikoranabuhanga.
TikTok ivuga ko iyi kompanyi nshya izakora nk’ikigo cyigenga, kiyoborwa n’akanama k’abantu barindwi, benshi muri bo bakaba ari Abanyamerika.
Barimo Adam Presser, wahoze akorera WarnerMedia, Akaba yagizwe umuyobozi mukuru w’iyo kompanyi nshya.
Hari abashoramari batatu bafite imigabane ingana na 15% buri wese mu bikorwa bya TikTok byo muri Amerika ari bo Oracle, Silver Lake na MGX.
Ndetse na Oracle, ni kompanyi ikomeye mu by’ikoranabuhanga Ikaba iyobowe na Larry Ellison, uzwiho gutera inkunga cyane ishyaka ry’Abarepubulikani kandi akaba n’inshuti ya Trump.
Silver Lake ni kompanyi yo muri Amerika ikora ishoramari mu ikoranabuhanga, ivuga ko icunga umutungo ungana na miliyari 116 z’amadolari, mu gihe MGX ari umushoramari wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu by’ikoranabuhanga n’ubwenge bw’ubukorano.
Oracle izaba ishinzwe kurinda amakuru y’abakoresha TikTok bo muri Amerika ndetse no kugenzura uko algorithm ikora no kongera kuyibugurura.
ByteDance izagumana imigabane ingana na 19.9% muri iyo kompanyi.
Imigabane isigaye ingana na 35.1% ifitwe n’itsinda ry’amasosiyete arimo n’ikigo cy’umuryango wa Michael Dell, umuyobozi mu by’ikoranabuhanga uzwiho gushyigikira Trump, ndetse na Vastmere Strategic Investments ifitanye isano na Susquehanna International Group.
Susquehanna yashinzwe n’umwe mu nshuti za Trump witwa Jeff Yass, wari ufite imigabane igera kuri 7% muri ByteDance umwaka ushize.
Umuyobozi mukuru wayo Mark Dooley na we azaba ari ndetse mu bagize akanama kayobora iyo kompanyi harimo n’umuyobozi mukuru wa TikTok ku isi hose, Shou Zi Chew, ndetse n’abahagarariye Oracle, Silver Lake na MGX.
Ikibazo cya algorithm ni cyo cyateye Amakimbirane ajyanye n’ibikorwa bya TikTok muri Amerika, kuko ari yo yatumye TikTok ikundwa cyane kurusha izindi mbuga nkoranyambaga.
Dore ko bivugwa ko andi masosiyete yagerageje gukora algorithm isa n’iya TikTok, nko kuri Instagram Reels na YouTube Shorts, ariko ntibashobore kuyigana neza, bitewe nuko uwatangije ikoranabuhanga ari we uba azi neza uko rikorwa kurusha abandi.
Hashingiwe ku masezerano, TikTok yavuze ko algorithm izabikwa kandi ikagenzurirwa mu bubiko bwa Oracle muri Amerika.
Ese aya yaba ari amayeri y’Abanyamerika yo gushaka kwigana imikorere ya ticktok icyo nicyo kibazo benshi bakomeje kwibaza.
