Guhera tariki ya 5 Gashyantare kugeza ku ya 6 Gashyantare 2026, Hategerejwe Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 20 ikaba yitezweho kwitabirwa n’Abanyarwanda bahagarariye ibyiciro bitandukanye birimo abayobozi, Abanyarwanda baba mu mahanga, abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, abafatanyabikorwa mu iterambere hamwe n’abahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye.
Iyi nama ije ikurikira iheruka kuba ku nshuro ya 19 tariki ya 23 kugera ku ya 24 Mutarama 2024, yayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wagaragarije Abanyarwanda intambwe ishimishije u Rwandam rugezeho rwiyubaka n’uko urugendo rukomeje.
Ibiganiro byatanzwe muri iyo nama byibanze ku kugaragaza iby’ingenzi bimaze kugerwaho mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1), guharanira kwigira mu bukungu, urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda n’uruhare rw’urubyiruko mu kugena ejo hazaza heza h’u Rwanda.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri izo ngingo, Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19 yafashe imyanzuro irimo iyo mu rwego rw’Ubukungu, Imibereho Myiza n’Imiyoborere.
Ubukungu
1. Kwihutisha ingamba zo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa harimo:
» Kongera ingano y’ubutaka buhingwa, ubutabyazwa umusaruro bugahingwa;
» Kongera ibishanga bitunganyijwe hibandwa ku bice bitandukanye by’Igihugu;
» Kongera ingano y’ubuso bwuhirwa;
» Kunoza ibikorwa byo guhunika umusaruro.
2. Gukomeza kwihutisha gahunda yo kubaka udukiriro mu Gihugu hose, cyane cyane aho tutaragera no kubyaza umusaruro utwamaze kubakwa.
3. Gukomeza gukora imihanda y’imigenderano no gusana iyangiritse kugira ngo yorohereze abahinzi n’aborozi kugeza umusaruro ku isoko.
4. Gushyiraho ihuriro ry’Abanyarwanda baba hanze kugira ngo bashobore gushora imari mu Gihugu, kandi bagahabwa amakuru ku mahirwe y’akazi aboneka mu Gihugu.
5. Gukomeza gukwirakwiza amazi mu bice by’icyaro no mu bindi bice Abaturarwanda bataragezwaho amazi meza.
6. Kuvugurura gahunda ya BDF kugira ngo icyo Kigega kirusheho gufasha abafite imishinga mito n’iciriritse kubona inguzanyo, hibandwa ku mishinga yerekeranye n’ubuhinzi n’ubworozi.
Imibereho Myiza
7. Gukomeza kunoza imikorere y’urwego rw’ubuvuzi, hongerwa umubare w’amavuriro aho bikenewe ndetse hongerwa umubare w’abakora muri urwo rwego ku ngeri zose, hanongerwa ibikorwa remezo n’ibikoresho by’ubuvuzi no gukemura imbogamizi izo ari zo zose zishobora kubuza ibigo by’ubuvuzi gutanga serivisi nziza.
8. Gukomeza guteza imbere uburezi bw’imyuga hongerwa umubare w’amashuri yigisha imyuga no kuyashakira ibikoresho bigezweho kandi bikwiye.
9. Gukomeza guteza imbere no gufasha urubyiruko rw’Abanyarwanda biga ubumenyi bw’imbonekarimwe (rare skills) no kubashishikariza gutaha mu gihe barangije amasomo kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
10. Guteza imbere Urwego rwa siporo hibandwa ku: Gushyiraho uburyo bunoze bwo kuzamura impano z’urubyiruko rw’Abanyarwanda mu mikino itandukanye.
Imiyoborere
11. Gukomeza gushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwimika umuco w’ubumwe n’ubudaheranwa, kubigisha amategeko yerekeye kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside, guhangana n’uwo ari we wese washaka guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, no gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
12. Kwihutisha kongera umubare wa serivisi zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’Irembo.
13. Kurushaho kwerekera no gufasha urubyiruko uburyo bwo kwiteza imbere, harimo:
» Kurumenyesha amahirwe yo kwihangira imirimo ari mu nzego zitandukanye no gukomeza kurwongerera ubumenyi;
» Guteza imbere ubuhanzi buteza imbere ababukora kandi bwubaka umuryango nyarwanda;
» Gushyiraho ibigo by’amahugurwa y’urubyiruko aho bikenewe.
Inama y’Iguhugu y’Umushyikirano yateranye bwa mbere mu ku wa 28 Kamena 2003, kuva ubwo uba igikorwa ngarukamwaka gisiga hafashwe imyanzuro ishingiye ku kwimakaza kwishakamo ibisubizo bibereye Abanyarwanda.
Umushyikirano wubakiye ku ngingo ya 168 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika, ni ihuriro ry’abahagarariye inzego zitandukanye bungurana ibitekerezo ku iterambere ry’Igihugu, imikorere y’inzego z’Igihugu ndetse no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.


