Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda (TI-Rwanda), watangaje ko mu rwego rw’ubuzima hakigaragara ibyuho bya ruswa, by’umwihariko ruswa y’igitsina n’iy’amafaranga, bigira ingaruka ku banyantege nke barimo abagore badafite abagabo, ababyeyi barera bonyine, abapfakazi, abakene n’abantu bafite ubumuga.
Ibi byagaragajwe mu bushakashatsi TI-Rwanda yakoze ku mikorere y’inzego z’ubuzima mu 2025, bwashyizwe ahagaragara ku wa Kane tariki ya 29 Mutarama 2026, bugaragaza ko ruswa ikomeje kuba inzitizi ikomeye ku kubona serivisi z’ubuvuzi zingana kuri bose kandi zinoze.
Abagore badafite abagabo mu byago byo kwibasirwa na ruswa y’igitsina
TI-Rwanda ivuga ko mu bigo by’ubuvuzi, cyane cyane ku bigo nderabuzima no mu bitaro, abagore n’abakobwa badafite abagabo ari bo bakunze kwibasirwa na ruswa y’igitsina.
Umuyobozi ushinzwe Gahunda n’Ubushakashatsi muri TI-Rwanda, Rwego Albert, yagize ati: “Mu buvuzi twabonye ko iyo abaganga babonye umugore cyangwa umukobwa adafite umugabo, hari abo bibasunikira kumushora mu bikorwa bya ruswa y’igitsina. Ibyo byago byiyongera cyane ku bapfakazi n’ababyeyi barera bonyine.”
Umwe mu babyeyi barera bonyine wagize uruhare mu kiganiro nyunguranabitekerezo na TI Rwanda yagize ati: “Akenshi iyo muganga akubajije niba ufite umugabo ukamusubiza ko nta we ufite, imyitwarire ye ihita ihinduka. Rimwe na rimwe basaba nimero ya telefone.”
Akomeza avuga ko nyuma yo kwaka uwo mubyeyi telefone akomeza kumuhamagara amuganisha ku musaba ko yazamuha ruswa y’igitsina.
Ni ikibazo kandi kigaragazwa n’abaganga
Umuforomo ushinzwe indwara zitandura (NCDs) kuri kimwe mu bigo nderabuzima TI-Rwanda yasuye yagize ati: “Ku kigo nderabuzima cyacu, twigeze kugira umuforomo watanzweho ikirego n’abaturage bamushinja kubakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Mu gihe twakoraga iperereza, yongeye guhohotera undi mukobwa muto, na we ahita amurega ku buyobozi bw’ikigo nderabuzima. Ku bw’ibyago, yahise atoroka mbere y’uko atabwa muri yombi.”
Ruswa mu itangwa rya Shisha Kibondo
TI-Rwanda ivuga ko hari ibyuho bya ruswa mu guhitamo abagenerwabikorwa ba gahunda yo guha ifu yagenewe abana bari mu mirere mibi izwi nka Shisha Kibondo, aho ababyeyi bamwe basabwa amafaranga cyangwa izindi nyungu kugira ngo bashyirwe ku rutonde rw’abahabwa ifu nyongeramirire y’abana bato.
Umwe mu babyeyi yagize ati: “Umujyanama w’ubuzima yarambwiye ati ‘ndashyira izina ryawe ku rutonde, ariko igihe uzabona ifu ya Shisha Kibondo, tuzayisangira.”
Undi mubyeyi wahuye n’ikibazo cy’imirire mibi ku mwana we yavuze ko yakuwe ku rutonde nyuma yo kwanga gutanga amafaranga y’ibihumbi bibiri (2 000 Frw) yasabwaga n’umujyanama w’ubuzima.
Gutanga amafaranga no gutonesha mu bigo by’ubuvuzi
Ubushakashatsi bwa TI Rwanda bugaragaza ko mu bigo by’ubuvuzi hakigaragara gutanga amafaranga atemewe n’amategeko kugira ngo serivisi zitangwe vuba, kubona imiti cyangwa gukorerwa isuzuma ryihuse. Hari kandi ivangura rishingiye ku gutonesha rikunze kwibasira abagore, abakene n’abantu abantu bafite ubumuga.
Imibare yavuye mu bushakashatsi igaragaza ko ibi bikorwa bigaragara ku kigero kiri hagati ya 21% na 26% mu bigo by’ubuvuzi byabajijwe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko izo mbogamizi zagaragajwe n’ubushakashatsi zizwi, kandi ko hari ingamba zashyizweho mu gukumira ruswa no kunoza itangwa rya serivisi z’ubuvuzi.
Umuyobozi ushinzwe Serivisi z’Ubuzima muri MINISANTE, Dr Tuganeyezu Oreste yagize ati: “Turabizi ko hakirimo ibibazo mu itangwa rya Shisha Kibondo, ariko dufatanyije n’izindi nzego turimo kugerageza kubigabanya. Hashyizweho uburyo bwo gukurikirana imikorere y’abatanga serivisi z’ubuvuzi no gukumira ruswa mu nzego z’ibanze.”
TI-Rwanda yasabye abaturage kudaceceka ku bikorwa bya ruswa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bigo by’ubuvuzi, ahubwo bagatanga amakuru ku nzego zibishinzwe kugira ngo ababigizemo uruhare babiryozwe hisunzwe amategeko.





