“Iyaba ibihano byatanga umuti urambye ku bibazo byugarije RDC, nabisinyira ejo mu gitondo…” Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).
Amb. Nduhungirehe ari i Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye Inama ya 48 y’Akanama Nshingwabikorwa y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibimburira Inama ya 39 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma ya AU iteganyijwe ku wa 14 no ku wa 15 Gashyantare.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe, kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gashyantare, yatangaje ko ibihano bikomeje gusabirwa n’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ifatanyije n’ibihugu biyishyigikiye, nta gisubizo kirambye byatanga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Yibukije ko no mu bihe byashize u Rwanda rwafatiwe ibihano rushinjwa gufasha umutwe wa M23, ariko ntibyabujije intambara kongera kubura.
Yagize ati: “Mu 2012 no mu 2013 hari ibihano byafatiwe u Rwanda. Ese byakemuye ikibazo? Oya. Intambara yongeye kubura mu kwezi k’Ukwakira 2021, hashize imyaka umunani.”
Yashimangiye ko u Rwanda rufite inshingano zo kurinda umutekano warwo no gukumira ko hakongera kuba amahano nk’ayabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho umutwe wa FDLR washinzwe n’abayigizemo uruhare ugikomeje kugaragaza umugambi wo guhungabanya u Rwanda.
Ati: “Iyi nkuru y’ibihano, nk’aho ari umuti w’ubufindo ukemura byose, nta shingiro ifite. Nta bihano na bimwe biri kuri iyi si bishobora kutubuza kurinda imipaka yacu no gukumira ko abaturage bacu bongera guhura n’akaga bahuye na ko mu 1994 batewe na FDLR.”
Yashimangiye ko igisubizo kirambye kidashingiye ku bihano, ahubwo gishingiye ku gukemura impamvu zishingiye ku mizi y’ikibazo.
Ati: “Turi mu isi aho buri wese agomba kwikorera umutwaro we. Ntidutinya ibihano, kandi si byo biri ku murongo w’ibiganiro. Icy’ingenzi ni ugukemura ikibazo cya Congo duhereye ku mizi yacyo, dukemura impamvu nyazo zitera icyo kibazo.”
Ku bijyanye n’amasezerano ya Washington u Rwanda ruheruka gusinyana na RDC, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko atagamije gusa inyungu z’ubukungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zirimo no kubona amabuye y’agaciro, ahubwo ko ashingiye mbere na mbere ku mutekano.
Ati: “Amasezerano ya Washington mbere na mbere afite igice cy’umutekano. Ariko biragaragara ko ku rwego rw’ibikorwa bitarashyirwa mu bikorwa uko bikwiye. Ntibikora kuko bitashyizwe mu bikorwa.”
Yongeyeho ko u Rwanda rwahamagariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’ubuhuza bwa Afurika gukomeza gushyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy’umutekano, kuko ari byo bizatanga inzira yo gushyira mu bikorwa ibijyanye n’ubufatanye mu bukungu.
Nubwo hari abavuga ko ayo masezerano ashyira imbere inyungu za Amerika, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwemera ko habaho amahoro arambye mu Karere, kabone n’iyo inyungu z’Amerika zarengerwa.
Ati: “Turacyabyizera. Niba haboneka amahoro arambye mu karere, hanarengerwa inyungu za Amerika, twe turabishyigikira.”
