Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’Intumwe Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel yagaragarije Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubuhuza rukorera mu Buholandi ko u Rwanda rukomeje intego yo kwita ku mpunzi n’abimukira asaba ko amasezerano rwari rwagiranye n’u Bwongereza ajyanye n’ibyo bikorwa, yahabwa agaciro bityo ibyo butubahirije bikubahirizwa hisunzwe amategeko.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Werurwe 2026, ubwo hatangiraga urubanza Leta y’u Rwanda yarezemo u Bwongereza, ibushinja kutubahiriza ibikubiye mu masezerano bari bagiranye ajyanye no kwakira impunzi n’abimukira basaba ubuhingiro.
Dr Ugirashebuja yagaragaje ko u Rwanda ruzi neza ibibazo biterwa n’ubuhunzi, ndetse ko abo basabaga ubuhingiro ahandi bifuzaga umutekano n’amahoro. Yarekanye ko Abanyarwanda banyuze mu bibazo byinshi kandi bazi ibijyanye no kubaho udafite aho kuba, ari na byo byatumye Leta y’u Rwanda yemera kwakira impunzi n’abasaba ubuhungiro bose.
Yagize ati: “U Rwanda rutewe ishema no kwira abaturage b’impunzi. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ryabaruye abantu babarirwa mu 130,000 b’impunzi baba ku butaka bw’u Rwanda mu gihe bashaka ahandi berekeza mu bihugu byemera kubakira.
Yagize ati: “U Rwanda rufite amateka akomeye yo kwakira no gucumbikira impunzi n’abasaba ubuhungiro baturutse hirya no hino ku Isi. Uhereye ku bihugu bituranye n’u Rwanda nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi kugeza no mu bihugu biri kure nka Libiya na Afganistan.”
Dr Ugirashebuja yagaragaje ko no mu kwezi gushize konyine, u Rwanda rwakiriye abandi basaba ubuhungiro 164 baturutse muri Libiya, hashingiwe ku masezerano rufitanye na UNHCR agamije kugabanya ibizazane by’abasaba ubuhungiro muri icyo gihugu.
Yashimangiye ko u Rwanda rumaze igihe kirekire rugaragaza intego n’icyerekezo gihamye mu bijyanye na politiki yarwo yo kwakira impunzi, avuga ko rwemera bidasubirwaho ko impunzi zishobora gutanga umusanzu mu mibereho y’abaturage muri rusange, mu muco no mu bukungu bw’ibihugu zibamo, bigashoboka igihe zahawe amahirwe yo kwinjira no kwifatanya n’abaturage baho.
Dr Ugirashebuja yibukije ko mu 2021, UNHCR n’u Rwanda batangiye gahunda yo kwinjiza impunzi muri gahunda z’imibereho y’abaturage b’u Rwanda, aho ubwo buryo buzifasha kuba bamwe mu bagira uruhare mu iterambere bafatanyije n’abaturage baturanye.
Ati: “Ibi bitandukanye n’uburyo busanzweho bwo gufata impunzi nk’izishyirwa mu nkambi gusa zigatandukanywa n’abaturage bazakiriye, bigatuma ziba nk’iziri ku ruhande rwazo gusa, kandi hafi ya zose zikabeshwaho n’imfashanyo z’ubutabazi mu mibereho yazo ya buri munsi.”
Yavuze ko muri Nzeri 2021, u Rwanda rwemeranyijwe n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira (IOM) gahunda yo kwakira abakobwa b’Abanyafuganisitani bari barimwe amahirwe yo kwiga mu mashuri yisumbuye n’ubutegetsi bw’aba Taliban bafashe igihugu cyabo.
Yavuze ko mu Rwanda hubatswe Ishuri ryiswe School of Leadership Afghanistan ryashinzwe i Kigali kandi rikomeje gukora neza, ryakira abakobwa b’impunzi b’Abanyafuganisitani baturutse hirya no hino ku Isi.
Yakomeje agaragariza urwo rukiko ko muri Kanama 2023, u Rwanda rwongeye gutanga ubufasha ku itsinda ry’abanyeshuri barenga 200 b’Abanyasudani bigaga ubuvuzi muri “University of Medical Sciences and Technology i Khartoum” rurabakira rububakira aho bigira, aho bari barabuze uko basoza amasomo yabo bitewe n’intambara iri muri icyo gihugu yatumye amashuri afungwa.
Ati: “Bityo, igihe u Bwongereza bwashakaga umufatanyabikorwa mu gushyiraho uburyo bushya bwo guhangana n’ikibazo cy’abimukira, u Rwanda rwabaye amahitamo meza.”
Yavuze ko icyo gihe impande zombi zemeranyijwe ubufatanye bushingiye ku guteza imbere abimukira n’ubukungu muri rusange (MEDP). Ati: “Nk’uko izina ribigaragaza, MEDP yari igamije ibintu bibiri: Guhagarika ingendo z’abimukira ziteje ibyago bikomeje guteza ububabare bukabije, no gukemura ubusumbane buri mu mahirwe y’ubukungu ku Isi, ari na yo ntandaro yo guhunga no kwimuka bidakurikije amategeko. Ibi byagaragazaga ubushake bw’u Rwanda bwo kurengera abatishoboye kandi byubakiye ku mateka yarwo yo kwakira impunzi ziturutse hirya no hino ku Isi.”
Yashimangiye ko ubu bufatanye bwari bufitiye inyungu impande zombi, aho u Rwanda rwafashaga u Bwongereza kugera ku ntego yo guhagarika abimukira binjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko banyuze mu Muhora wa La Manche, naho u Bwongereza bugafasha u Rwanda kongera ubushobozi bwo kwakira no kwinjiza impunzi mu buzima busanzwe. Dr. Ugirashebuja yagize ati: “Mu guhuza ibijyanye n’abimukira n’iterambere ry’ubukungu, MEDP yari gushyigikira ingamba z’u Rwanda zigamije guha amahirwe abaturage n’impunzi babana mu gihugu.”
Nyuma y’uko ubu bufatanye butangajwe muri Mata 2022, u Rwanda rwahise rutangira gushyira mu bikorwa inshingano zarwo ku muvuduko uri hejuru. Urugero, rwakoze impinduka zikomeye mu Itegeko Nshinga, amategeko asanzwe n’imiyoborere hagamijwe gushyira mu bikorwa MEDP.
Hashyizweho urwego rwihariye rwakira ubujurire bw’abasaba ubuhungiro hakurikijwe amategeko y’u Rwanda, kandi hashyizweho inzego nibura 12 zikorana na MEDP. U Rwanda kandi rwateguye aho kwakirira impunzi n’abimukira bari kwakirwa hagendewe kuri ayo masezerano ndetse rutanga amafaranga menshi muri ibyo bikorwa.”
Dr. Ugirashebuja yavuze ko muri ubwo bufatanye, hashyizweho ikigega cyiswe Economic Transformation and Integration Fund (ETIF), kigamije gushyigikira iterambere rirambye kandi ridaheza mu Rwanda no kunoza imibereho y’impunzi zisanzwe ziri mu gihugu n’iy’abaturage bazakira.
Ati: “Aya mafaranga yabanje gutangwa hashingiwe ku nyandiko z’ubwumvikane zitari zishyizweho umukono muri Mata 2022. Nyuma, ubwo amasezerano ya MEDP yavugururwaga agahinduka ay’amategeko, hakurikiyeho indi nyandiko yemewe muri Kamena 2024.
Ni yo yabyaye inyandiko yiswe 2024 Finance Note, aho u Bwongereza bwemeye gutanga miliyoni 50 z’amapawundi muri Mata 2025, n’andi miliyoni 50 muri Mata 2026.
Ariko nyuma gato y’uko iyi nyandiko ya 2024 yemejwe, habayeho impinduka muri Guverinoma y’u Bwongereza.
Minisitiri w’Intebe mushya yahise atangaza ko gahunda yiswe “Rwanda Scheme” irangiye burundu. U Bwongereza ntibwabanje kubimenyesha u Rwanda; ahubwo rwabimenye binyuze mu itangazamakuru.”
Dr Ugirashebuja yagaragaje ko u Bwongereza bugerageza kwikura ku nshingano zabwo ziteganywa n’amategeko. Imwe muri zo ikaba inshingano yo kwishyura amafaranga yari agenewe u Rwanda.
Ibi byatumye habaho guhererekanya ubutumwa hagati y’impande zombi, harimo n’inyandiko z’ingenzi zo mu kwezi k’Ugushyingo (Notes Verbales) uru rukiko ruzasuzuma.
Ati: “Ariko ukuri kudashidikanywaho ni uko u Bwongereza butatanze integuza yo gusesa amasezerano kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2025.
MEDP yamaze igihe kirenze gato amezi abiri ikurikizwa ku butegetsi bwa mbere bw’u Bwongereza, naho inyandiko ya Finance Note imara ibyumweru bibiri gusa.
Nyamara izi nyandiko zombi zifite agaciro gashingiye ku mategeko zimaze igihe kirenga amezi 18 zikurikizwa ku butegetsi bwatsinze amatora yo muri Nyakanga 2024.
Icyo ari cyo cyose u Bwongereza bwatekereje ku nyungu za politiki zabwo, inshingano bwahisemo kugumana zigomba kubahirizwa.”
Yunzemo ati: “Ikirego cy’u Rwanda kiroroshye kucyumva. U Bwongereza bushobora kuba bwarifuje ko u Rwanda rureka amafaranga menshi.
Impande zombi zishobora kuba zaraganiriye kuri iki kibazo, ariko u Rwanda rwahisemo kutemera icyifuzo cy’u Bwongereza.
Ibyo rwabigaragaje mu buryo busobanutse, rwanze kwakira imvugo y’“ubwumvikane” mu nyandiko y’u Bwongereza yatangije ibiganiro, kandi ntirushyiramo amagambo ayo ari yo yose mu gisubizo cyarwo yagaragaza ko rwemeye kuyoborwa n’ayo masezerano.”
Yavuze ko iyi myitwarire yagombaga gusobanuka neza ku Bwongereza, nk’uko byari bimeze ku Rwanda.
Ati: “Kwishyura amafaranga ari mu masezerano si yo nshingano yonyine u Bwongereza bwagerageje kwirengagiza nyuma y’impinduka muri Guverinoma. Bwagerageje kandi kwirengagiza kwakira impunzi zitishoboye zivuye mu Rwanda nk’uko biteganywa n’ingingo ya 19 ya MEDP.
Muri Werurwe 2025, u Rwanda rwatumiye Komite ihuriweho igizwe n’abahagarariye impande zombi, kugira ngo byihutishe gahunda yo kwimura impunzi zijya mu Bwongereza, rugaragaza ko butari bwuzuza inshingano zabwo.
Nk’uko uru rukiko ruzabibona, igisubizo cy’u Bwongereza cyagarukaga ku kuba giteganya gusesa amasezerano, kigaragaza ko kitazagira igikorwa na kimwe gikora mu gushyira mu bikorwa inshingano zabwo.”
U Rwanda ruvuga ko ibi byari ukwanga mu buryo bweruye gutera intambwe zo kuganira ku kwimura impunzi nk’uko amasezerano abiteganya kandi nta kindi byashoboraga gusobanura.
U Rwanda rusaba indishyi nto ugereranyije itarenga 10% by’ingengo y’imari ya UNHCR mu Rwanda yatanzwe mu mwaka umwe cyangwa se nibura gusaba imbabazi ku myitwarire y’u Bwongereza yo kutubahiriza izi nshingano.
U Rwanda rugaragaza ko rudashimishwa no kuba byarabaye ngombwa gutangiza ubu bukumurampaka(arbitration).
Dr Ugirashebuja ati: “Igihe cyose, u Rwanda rwagerageje kubahiriza inshingano zarwo muri MEDP mu cyizere no mu mwuka w’ubufatanye bwahoraga buranga impande zombi ku kibazo cy’abimukira binjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ariko kudashaka kwemera k’u Bwongereza ku bibazo bibiri byavuzwe byatumye u Rwanda rutagira ubundi buryo bwo kurengera uburenganzira bwarwo no gusaba amafaranga rwambuwe.”
Yavuze ko u Rwanda rufitiye icyizere gikomeye uru rwego rw’ubuhuza, ko ruzafata icyemezo gikwiye gishingiye ku mategeko, kandi ko icyemezo cyafatwa icyo ari cyo cyose, u Rwanda rukomeje kwiyemeza gushaka ibisubizo ku kibazo cy’abimukira ku Isi, harimo gutanga umutekano, icyubahiro n’amahirwe ku mpunzi n’abimukira bagera mu gihugu.
