Kwibuka 32: Minisitiri Nduhungirehe yasabye urubyiruko kwirinda amacakubiri

igire

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yasabye urubyiruko kubana neza, kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari byo byagejeje u Rwanda ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabigarutseho ku wa 9 Mata 2026 ubwo yifatanyaga n’urubyiruko, n’abandi bayobozi mu nzego za Leta barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah mu mugoroba wo kwibuka wabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro.

Uyu mugoroba wateguwe n’Umuryango Our Past Initiative hagamijwe kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, witabiriwe n’abiganjemo urubyiruko basaga 12,000. Minisitiri Nduhungirehe  yavuze ko kubana neza no kwimakaza ubumwe mu bakiri bato ari ikintu cya ngombwa kandi bigomba guhora bishyizwe imbere.

Yagize ati: “Mwebwe urubyiruko mugomba kurangwa no kubana neza, kutavangura, kutagira ingengabitekerezo ya Jenoside ari yo yatumye Jenoside yakorewe Abatutsi iba. Icyo ni ikintu cya ngombwa mukwiye kuzirikana, ubumwe bw’Abanyarwanda, ubworoherane, kumva ko Abanyarwanda turi bamwe tugomba kubishyira imbere.”

Yibukije urubyiruko ko mu gihe babonye bagenzi babo cyane cyane ababa mu mahanga barangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kujya babamagana bakababwira bati: “Musigeho! Ibyo mwakoze cyangwa ba so bakoze birahagije…”

Berwa Melissa, umwe mu basore n’inkumi bitabiriye umugoroba wo kwibuka32,  yavuze ko yarushijeho gusobanukirwa amateka, ati: “Iyo duhuriye hamwe nk’uku, turushaho gusobanukirwa amateka yabaye mu Gihugu cyacu, tukamenya byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ibi bizadufasha kwigisha natwe abana bacu kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho.”

Kwizera Nestor Kelly na we yavuze ko kwiga amateka birushaho gutuma asobanukirwa ibyabaye nubwo atari yaravutse. Ati: “Ibyabaye byari bibi, sinari mpari ariko iyo tubwiwe cyangwa twigishijwe amateka turushaho gusobanukirwa uko Jenoside yateguwe ndetse n’uko byagenze, cyane ko yakozwe n’urubyiruko. Na njye ndi urubyiruko kandi ni twe tugomba kurinda Igihugu cyacu.”

Umuyobozi wa Our Past Initiative, Christian Intwari yavuze ko gushinga uyu Muryango byaturutse ku kuba barashakaga kwiga amateka ndetse bakayigisha n’abagenzi babo.

Yakomeje agira ati: “Twatangiye iki gikorwa tubizi neza ko dufite urugendo runini, dufite inshingano ababyeyi baduhaye bamwe bari hano, bamwe ni abayobozi, yo kugira ngo dufate inkoni baduhaye yo kugera ikirenge mu cyabo. Ubuzima bwacu butangirana n’Inkotanyi zivuga ngo Impore ntugipfuye.”

Yashimiye ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda budahwema kubashyigikira kandi anizeza ko bazakomeza gukora ibyo bashoboye byose batanga umusanzu wabo mu gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda. Our Past Initiative ikora ibikorwa bitandukanye harimo gusana no kubakira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, gufasha abatishoboye n’ibindi bikorwa bifitiye Igihugu n’Abanyarwanda muri rusange akamaro.

Urubyiruko rwitabiriye uyu muhango rurasaga 12,000
Share This Article