Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, (RCS) rwatangaje ko Karasira Aimable Uzaramba yapfuye mu masaha y’ijoro ryo ku wa 7 Gicurasi 2026 ahagana saa sita nyuma y’uko afashe imiti myinshi yari asanzwe anywa, akarenza ingano yayo.

Ibi byabaye haburaga amasaha make ngo Kalasira Aimable ngo asohoke mu Igororero rya Mageragere aho yari asoje ibihano yari yarahawe kubyaha yari akurikiranywe.
Umuvugizi wa RCS, Sengabo Hillary, yatangaje ko ubwo Karasira yari amaze kugenzurwa byose habura amasaha make ngo asohoke muri gereza, ari bwo yanyweye iyo miti yamufashaga ku bibazo by’uburwayi bwo mu mutwe (Depression) yari afite.
Ati “Imiti yayinyoye nk’uwiyahura, ubuyobozi bwa RCS bwahise bwihutira kumugeza kwa muganga ku bitaro bya Nyarugenge biranga, birangira apfuye”.
Karasira Aimable wari uzwi ku zina rya Prof. Nigga yari yarakatiwe n’Urukiko rukuru, urugereko rwa Nyanza, igihano cy’Imyaka 5 runategeka ko imitungo ye yafatiriwe irekurwa.
Karasira Aimable yari yatawe muri yombi mu kwezi kwa 5 muri 2021 n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB imukurikiranyeho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.
Yashinjwaga kandi icyaha cy’iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we urimo amafaranga yafatanywe (cash) n’ayari kuri konti ze zitandukanye zirimo iza banki na Mobile Money.
Karasira yasabye imbabazi abakomerekejwe n’amagambo yavugiye kuri YouTube mu bihe bitandukanye, avuga ko nta mugambi afite wo kubiba amacakubiri no guhakana Jenoside.
Yakunze kugaragaza ko afite ikibazo cy’uburwayi bw’ihungabana ‘depression’ akaba aribyo byatumaga atangaza ibiganiro agamije kwivura agahinda gakabije yari afite.
Ku bijyanye n’inkomoko y’amafaranga yafatiriwe, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Karasira yayakuye mu barwanya Leta bari bashyigikiye ibyo yavugaga.
Karasira we yavuze ko yari asanzwe atunze amafaranga menshi arimo imperekeza yahawe na Kaminuza y’u Rwanda yabereye umukozi ndetse n’amafaranga yohererejwe n’abagiraneza, kandi ngo nta cyari kuyamutwara kuko akiri ingaragu.
