Yanditswe na Bigenimana Didier

Umutoza Nuno Espirito Santo azaguma atoza West Ham United mu rugamba rwo gushaka kugaruka muri Premier League mu mwaka umwe gusa nyuma yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri.
Uyu mutoza w’Umunya-Portugal yagiranye inama n’abayobozi bakuru b’iyi kipe ku wa mbere w’iki cyumweru nyuma y’aho West Ham imanukiye mu cyiciro cya kabiri(Championship).
Nubwo impande zombi zari zifite uburenganzira bwo gutandukana nta ndishyi zitanzwe, bahisemo gukomezanya bizeye ko Nuno ashobora kongera gukora ibyo yakoze muri Wolverhampton Wanderers mu 2018 ubwo yayizamuraga mu cyiciro cya mbere ( Premier League).
Mu ibaruwa ifunguye yandikiwe abafana, iyi kipe yagize iti:“Twishimiye kwemeza ko yagaragaje ubushake bwo gukomeza gukorana n’iyi kipe, natwe tukaba tumushyigikiye.”
“Nuno yagaragaje neza ko afite ubushake n’inyota yo kuyobora West Ham United ikagaruka mu cyiciro cya mbere mu mwaka umwe gusa. Iyo ni yo ntego idakwiye kujya impaka muri saison itaha.”
“Nuno amaze umwaka umwe gusa mu cyiciro cya kabiri kandi yawugizemo ibihe byiza cyane kuko yatwaye igikombe hamwe na Wolverhampton Wanderers nyuma yo kubona amanota 99.”
West Ham yemeye ko idakwiye guhisha ko saison yabo itagenze neza nk’uko byari byitezwe.”Iyi kipe imanutse mu cyiciro cya kabiri bwa mbere kuva mu 2012.
Amakuru ava mu buyobozi bw’iyi kipe avuga ko kumanuka bizayiteza igihombo cya miliyoni £200 kubera amafaranga itazinjiza, ndetse nyuma y’igihombo kirenga miliyoni £100 cyagaragaye mu mibare yabo iheruka, bishobora gutuma bagurisha bamwe mu bakinnyi bakomeye barimo kapiteni Jarrod Bowen na Mateus Fernandes.
Ubwo Nuno yazamuraga Wolves muri cyiciro cya mbere , yari afite abakinnyi bakomeye nka Ruben Neves ndetse n’abari baratijwe barimo Diogo Jota. Haracyategerejwe kurebwa niba azabona abakinnyi bafite urwego nk’urwo muri West Ham yari imaze igihe ikina mu cyiciro cyambere kandi yitwara neza.
Nyuma yo gutangira nabi no gusimbura Graham Potter muri Nzeri, West Ham ivuga ko yabonye impinduka zihagije zituma yizera ko Nuno ashobora kongera gukora amateka yo kuzamura ikipe.
Iyi kipe yagize iti:“Nubwo ibyabaye ku Cyumweru byari bibabaje, ubuyobozi bw’ikipe bwabonye ibimenyetso by’iterambere mu mezi ashize kandi turifuza ko Nuno akomeza uwo murongo.”
“Amanota 25 ikipe yabonye mu mikino 17 ya nyuma ya shampiyona angana na 1.47 kuri buri mukino, imibare yari gutuma irangiza saison iri ku mwanya wa karindwi iyo iba yarakomeje gutyo umwaka wose.”
“Nanone twabonye impinduka nziza mu mikoranire no mu bumwe bw’abakinnyi kuva muri Mutarama, ibintu byagize uruhare mu musaruro mwiza ikipe yatangiye kubona. Ni yo mpamvu twemera ko ari we muntu ukwiriye gukomeza kutuyobora.”
Abafana ba West Ham United bakunze gukora imyigaragambyo yamagana Peresida David Sullivan na visi Peresida Karren Brady kubera kwimukira kuri Sitade ya Londres kandi bakagaragazako byatuma ihaburira umusaruro
Uretse gushaka guhita bagaruka mu cyiciro cya kabiri bakazamuka vuba muri mu cyiciro cya mbere , iyi kipe yanihaye intego yo kongera kubaka umubano mwiza wari waracitse hagati yayo n’abafana bayo.


Abafana benshi ntibigeze bababarira West Ham United icyemezo yafashe cyo kuva kuri stade ya Upton Park ikimukira kuri London Stadium mu mwaka wa 2016.Nubwo kuri Sitade ya Londres yari iya kabiri nini murishampiyona y’icyiciro cyambere , ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 62,500 hafi inshuro ebyiri z’ubushobozi bwa stade zikurikiraho mu bunini mur mu cyiciro cya kabiri abafana benshi bumva nta mwuka cyangwa amateka yihariye ifite.Ikirenzeho, abafana bavuga ko amasezerano n’inzozi babwiwe igihe iyi kipe yimukaga, zirimo guhatanira imyanya yo hejuru muri smpiyona y’icyiciro cyambere no gukina amarushanwa y’i Burayi buri gihe, ariko bitigeze bigerwaho .

Mu bantu bagize uruhare rukomeye muri uwo mushinga wo kwimuka, hasigayemo gusa perezida David Sullivan. Uwari umufatanyabikorwa we mu bucuruzi, David Gold, yapfuye muri Mutarama 2023, naho visi perezida Karren Brady yasezeye muri iyi kipe ukwezi gushize, aho byavuzwe ko kimwe mu byamuteye kubikora ari ugutukwa no kunengwa bikabije n’abafana.
Ubuyobozi bwa ikipe ya West Ham yagize iti:“Ku muntu wese ukunda iyi kipe by’ukuri, kumanuka mu cyiciro cya kabiri birababaza cyane kandi uwo mubabaro uzakomeza kumvikana igihe kinini.Ubuyobozi bugomba gusuzuma buri kimwe cyose gikorerwa muri iyi kipe kugira ngo igihe tuzaba dusubiye mu cyiciro cya mbere twizera ko bizaba muri Kanama 2027 tube turi West Ham United nziza kurushaho, haba mu kibuga no hanze yacyo.
Tuzi kandi ko tugomba gufata ingamba zo kongera kubaka umubano mwiza n’abafana bacu. Turashaka ko West Ham United iba ikipe yumva abafana bayo bose kandi ikabavugisha mu buryo bweruye kandi busobanutse.
Twiyemeje kwakira ibitekerezo by’abafana no kubihinduramo ibikorwa bifatika kandi bifite icyo bihindura, duhereye ku kugabanya kugeza kuri 30% ku biciro bya amatike yo kwinjira ku mikino mu mwaka utaha w’imikino .”
Uretse iyi West Ham Unidet A yamanutse mu cyiciro cya kabiri (Championship) andi amkipe zamanukanye ni Burnley na Wolverhampton Wanderers.
