John Healey yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo w’u Bwongereza.

igire

John Healey yatangaje ko yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Ingabo (Defence Secretary), avuga ko gahunda y’ishoramari mu rwego rw’ingabo izwi nka Defence Investment Plan (DIP) idaha igisirikare amafaranga ahagije kugira ngo cyitegure ibibazo by’umutekano biri kwiyongera.
Mu ibaruwa yandikiye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, Healey yavuze ko yafashe icyemezo gikomeye cyo kwegura kuko atemera ingengo y’imari nshya y’ingabo.

xx

Yagize ati:“Ndi guhatirwa gufata ibyemezo byagabanya ubushobozi bw’ingabo zacu bwo kwitegura intambara, bikongera ibyago ku basirikare bari mu butumwa kandi bishobora gutuma igihugu kidatekana kurushaho.”

Kwegura kwa Healey gishingiye kukuba atemera ingengo y’imari nshya y’ingabo.
Kwegura kwa Healey gishingiye kukuba atemera ingengo y’imari nshya y’ingabo.

Healey yavuze ko mu myaka itarenze ibiri Leta y’Abakozi imaze ku butegetsi yakoze byinshi mu rwego rw’umutekano n’ingabo, harimo:Kongera amafaranga y’ingabo akagera kuri 2.5% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP),gufasha cyane Ukraine mu ntambara irwana n’u Russia,kuvugurura igisirikare mu buryo bukomeye kurusha uko byakozwe mu myaka 50 ishize,kongera imishahara y’abasirikare ku rwego rutigeze rubaho mu myaka hafi 20, no guteza imbere ubufatanye bwa gisirikare n’ibihugu birimo Ubudage , Norvège n’Ubufaransa.
Ariko yavuze ko Minisiteri y’Imari yanze gutanga amafaranga ahagije kugira ngo ingabo zishobore guhangana n’ibibazo bishya by’umutekano biri ku isi.

Yagaragaje ko u Bwongereza bwiyemeje ibikorwa byinshi bya gisirikare, birimo kuyobora ubutumwa bwo kurinda umutekano mu nyanja ya Hormuz,kuyobora ubutumwa bwa NATO mu gace ka Arctic,kongera inkunga ihabwa Ukraine no kwitegura kohereza ingabo muri Ukraine nyuma y’agahenge k’intambara.Healey yavuze ko u Bwongereza bwagakwiye kugera nibura ku 3% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu GDP (Gross Domestic Product) bishyirwa mu ngabo mu mwaka wa 2030, ariko gahunda nshya iteganya gusa 2.68% muri uwo mwaka.

Nyuma y’ubu bwegure bwe , Minisitiri ushinzwe Ingabo muri Leta, Al Carns, yavuze ko gahunda y’ishoramari mu rwego rw’ingabo ( Defence Investment Plan )idakwiye kandi itashoboye kugera ku ntego zayo.

Minisitiri ushinzwe ingabo muri Leta Al Carns yavuzeko ko gahunda y’ishoramari mu rwego rw’ingabo ( Defence Investment Plan )idakwiye kandi itashoboye kugera ku ntego zayo.
Minisitiri ushinzwe ingabo muri Leta Al Carns yavuzeko  iyi  gahunda  idakwiye kandi itashoboye kugera ku ntego zayo.

Yavuze kandiko ko ikibazo kigomba gukemurwa na Keir Starmer, agaragaza ko hari ukutumvikana gukomeye muri guverinoma ku buryo bwo gutera inkunga ingabo.

 Ikibazo cyo kutongera  ishoramari  ry'ingabo   ngo kigomba gukemurwa na Minisitiri w'intebe Keir Starmer .
Ikibazo cyo kutongera  ishoramari  ry’ingabo   ngo kigomba gukemurwa na Minisitiri w’intebe Keir Starmer .

Iri yegura rya John Healey rishobora guteza igitutu gikomeye kuri Guverinoma ya Keir Starmer, cyane cyane mu gihe ibihugu bya NATO bikomeje gusabwa kongera amafaranga bishyira mu rwego rw’ingabo kubera ibibazo by’umutekano biri ku mugabane w’u Burayi no ku isi.

BIGENIMANA DIDIER/IGIRE.RW

Share This Article