Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer amaze kwegura

igire

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, kuri uyu wa 22 Kamena 2026 yatangaje ko yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ndetse no ku buyobozi bw’Ishyaka ry’Abakozi (Labour Party), nyuma y’amezi menshi y’igitutu cya politiki n’amakimbirane yari amaze igihe amugaragaraho.

Mu ijambo yagejeje ku baturage ari imbere y’ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri 10 Downing Street i Londres, Starmer yavuze ko ibyemezo byose yafashe kuva yajya ku butegetsi byari bigamije gushyira imbere inyungu z’Igihugu akunda.

Yagize ati “Buri cyemezo nafashe nkiri ku buyobozi cyari kigamije gushyira imbere igihugu nkunda.”

Starmer wari wagaragaraga afite amarangamutima menshi, yashimiye umugore we Victoria (Vic) amwita “inkingi ikomeye” yamubaye hafi mu bihe byose, anavuga ko yifuza gukomeza kuba umubyeyi mwiza ku bana be.

Nubwo yatangaje ubwegure bwe, Starmer yavuze ko azakomeza gukora inshingano za Minisitiri w’Intebe kugeza igihe Ishyaka rya Labour rizatorera umuyobozi mushya.

Yasabye urwego rukuru rw’iri shyaka kwihutisha icyo gikorwa kugira ngo umusimbura abe yamaze kuboneka mbere y’uko Inteko Ishinga Amategeko yongera guterana muri Nzeri.

Ubwegure bwa Starmer buje nyuma y’uko ishyaka rye rigize umusaruro mubi mu matora y’inzego z’ibanze yabaye muri Gicurasi, ndetse bamwe mu badepite ba Labour bagatangira kunenga imiyoborere ye n’icyerekezo cya politiki yari ayoboye.

Andy Burnham, umwe mu bavuga rikijyana muri Labour, ari mu bahabwa amahirwe yo gusimbura Starmer nyuma yo kwegukana amatora y’umudepite wa Makerfield mu cyumweru gishize.

Ubwongereza bugiye kubona undi muyobozi mushya mu gihe gito, mu gihe politiki y’icyo gihugu ikomeje kurangwa n’impinduka zikomeye mu buyobozi bwo hejuru.

Share This Article