Uwahoze ari umugabo wa Kim Kardashian yinjiye mu bucuruzi bw’inyama z’inkoko zokeje .

igire

Uwahoze ari umukinnyi wa Basketball muri NBA, Kris Humphries, wahoze ari umugabo wa Kim Kardashian mu rushako rwamaze iminsi 72 gusa, yamaze guhindura ubuzima bwe yinjira mu bucuruzi bw’inyama z’inkoko zokeje nyuma yo gusezera gukina.

Humphries w’imyaka 41 yasezeye gukina Basketball mu 2017, ubu akaba ayobora amashami menshi ya Dave’s Hot Chicken muri Leta ya Minnesota muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko kuva yasezera muri NBA yahisemo kubaho ubuzima butuje, yirinda urumuri rw’itangazamakuru, ahubwo yibanda ku kubaka ibikorwa by’ubucuruzi.

Yagize ati: “Kuva nasezera gukina, nifuzaga kubaho ubuzima butuje no gutangira indi ntera y’ubuzima bwanjye. Maze igihe nteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi.”

Kris Humphries amaze kugira  amashami menshi  ayobora ya  Dave's Hot Chicken muri Leta ya Minnesota .
Kris Humphries amaze kugira amashami menshi ayobora ya Dave’s Hot Chicken muri Leta ya Minnesota .

Mu 2023 yafunguye ishami rye rya mbere rya Dave’s Hot Chicken muri Minnesota, nyuma y’uko yari amaze gusinya amasezerano yo gufungura amashami 10 muri iyo leta.

Humphries yavuze ko yahisemo gutangirira hafi y’ishuri rya Hopkins High School yizeho, kuko ari ahantu yari asanzwe azi neza kuva akiri umunyeshuri.

Nyuma y’ibyo, yaguye ibikorwa bye aho mu 2025 yasinyiye gufungura amashami 30 mashya muri Twin Cities.

Instagram ye ubu yibanda ku bucuruzi bw'inkoko zokeje aho kwerekana ibya Basketball.
Ku rubuga rwe rwa Instagram yibanda  gushyiraho ibikorwa  by’ucuruzi bw’inkoko zokeje aho kwerekana ibya Basketball.

Ku rubuga rwa Instagram, ubu akunze gusangiza abakurikira ibikorwa bye by’ubucuruzi aho gusangiza ibijyanye n’imyitozo cyangwa Basketball nk’uko byari bimeze mbere. Akunze no kugaragara ari muri resitora ze yakira abakiliya cyangwa yitabira ibikorwa byo kwamamaza inyama z’inkoko zokeje.

Humphries yakinnye muri NBA imyaka 13, atangira mu 2004 muri Utah Jazz mbere yo gukinira andi makipe atandukanye, asoza umwuga we muri Atlanta Hawks mu 2017.

Kris Humphries  yakiniye amakipe akomeye muri NBA,  asoreza muri Atlanta Hawks.
Kris Humphries yakiniye amakipe akomeye muri NBA, asoreza muri Atlanta Hawks.

Kim Kardashian yaje gutangaza ko yari yaramenye hakiri kare ko urwo rushako rutazamara igihe , ndetse mu 2021 yemera ko yagombaga gusaba Humphries imbabazi ku buryo ibintu byagenze ubwo batandukanaga, nubwo yavuze ko atigeze amusubiza igihe yageragezaga kumuvugisha.

Urushako rwa Kris Humphries na Kim Kardashian rwamaze iminsi 72 gusa.
Urushako rwa Kris Humphries na Kim Kardashian rwamaze iminsi 72 gusa.

Nyuma yo gutandukana na Humphries, Kim Kardashian yongeye gushakana na Kanye West mu 2014, babyarana abana bane mbere yo gutandukana mu 2022.

BIGENIMANA Didier/IGIRE.RW

Share This Article