Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Imbuto Foundation, yagaragaje ko Imbuto Hub ari ahantu ho kungukira ubumenyi ,kwidagadurira no gusabana nko mu muryango.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga 2026, ubwo yari mu karere ka Bugesera mu gikorwa cyo gutaha ‘Imbuto Hub-Bugesera’ iri mu Murenge wa Nyamata.
Imbuto Hub-Bugesera yubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera n’Umuryanho Imbuto Foundation.
Mu ijambo rye ubwo yayifunguraga ku mugaragaro, yashimye buri wese ugira uruhare mu iterambere ry’urubyiruko, avuga ko ari ukubiba imbuto idasaza.
Ati “Iyo tureba iyi nyubako, izi gahunda, n’ibyishimo biri mu maso y’abana n’urubyiruko,tubona umusaruro w’ubufatanye bwanyu.Ibyo mukora ntibizapfa ubusa.Mubiba imbuto izakomeza kwera imyaka myinshi.”
Yakomeje ati “Uyu munsi turatangiza ku mugaragaro Imbuto Hubs. Ni ibyishimo kuri twe kuba ibi birori bibereye muri uku kwezi twizihizamo kwibohora.Kwibohora si umunsi umwe, ni urugendo rwa buri munsi rwo kubaka umuturage ushoboye wigirira ikizere kandi ugira uruhare mu iterambere ry’umuryango we n’Igihugu.”
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko buri muntu ari urubuto iyo yahawe iby’ingenzi bityo ko ashobora guhindura igihugu no kugiteza imbere.
Yongeyeho ko gutaha Imbuto Hubs ari ukongera kubiba urubuto kandi ko bidasaba ubushobozi burenze.
Ati “Hari urubyiruko rwatubwiye ko icyabahinduye atari igishoro ahubwo hari uwabonye ubushobozi bo ubwabo batari biyizimo.”
Akomeza ati “ Natwe Imbuto Foundation, intego yacu ni umwe muri abo bantu, bashobora gutanga ayo mahirwe ya mbere, bagatera undi kwizera ubushobozi bwe kugira ngo nawe abashe kugira uruhare mu mpinduka nziza no mu muryango we. Niyo mpamvu twatekereje Imbuto Hub. Twabonye ko umwana ukeneye ishuri akaneye no kugira ubuzima bwiza. Twabonye ko urubyiruko rukeneye ubumenyi ariko rukanakenera ubujyanama ,indangagaciro n’urubuga rwo guhanga udushya.”
Madamu Jeannette Kagame asanga Imbuto Hub ari urugo rwongera guhuza umuryango.
Ati “Twabonye ko umuryango ukeneye amakuru ,ukeneye ibiganiro biwuhuza kugira ngo urere neza.Imbuto Hub rero si inkuta ahubwo ni urugo.Ni urugo ruhuza izo serivisi zose, rugaherekeza umuntu mu byiciro byose by’ubuzima bwe. Kuva mu bwana,mu busore kugeza abaye umubyeyi nawe .”
Yavuze ko bahisemo gutangirira mu karere ka Bugesera kuko ari Akarere kerekana icyerekezo cy’u Rwanda rushya mu bikorwaremezo, no mu cyizere cy’abagatuye.
Yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro ibi bikorwaremezo begerejwe.
Ati “Twifuza ko iyi Hub iba ahantu muzabonera ubumenyi,mukiga imyuga,mukamenya uko mwafata ibyemezo bibafasha kugira ubuzima bwiza no kwirinda ibishobora kubabangamira mu rugendo rwo gukura no kwiteza imbere.”
Akomeza agira ati “Ariko ikiruta byose, twifuza ko muzava aha mwemera ko mufite ubushobozi bwo kugera ku ntego zanyu, ko mushoboye kandi mufite uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza heza.”
Yavuze ko iyi Hub ari ahantu ho kubiba amahoro, umuco siporo n’ubuzima bwiza.
Imbuto Hub hakorerwa ibikorwa bitandukanye bifasha urubyiruko, birimo iby’imyitozo ngororamubiri nka Karate, umupira w’amaguru, imikino y’amaboko nka basketball, handball, kubyina Kinyarwanda.
Hari kandi n’isomero, Irerero ry’abana, n’ahandi higishirizwa imyuga itandukanye irimo ubudozi, kogosha, gusuka n’ibindi bikorwa by’ubwiza bw’abakobwa hakabamo n’icyumba cyagenewe ubujyanama ku buzima n’imibereho myiza.
Ubuyobozi bwa Imbuto Foundation buvuga ko Imbuto Hubs’ zizubakwa mu Turere 30 tw’u Rwanda.
