Donatille Mukabalisa wayoboye umutwe w’abadepite yitabye Imana

igire

Donatille Mukabalisa yitabye Imana nyuma y’igihe arwaye. Yari amaze iminsi avurirwa mu bitaro bya byitiriwe Umwami Faisal Hospital i Kigali, aho yari ari kwitabwaho n’abaganga. Urupfu rwe rwashenguye benshi, cyane cyane abo bakoranye mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’igihugu.

Mu rugendo rwe rwa politiki n’ubuyobozi, Mukabalisa yagize uruhare rukomeye mu kubaka no gukomeza inzego z’Igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabaye Depite, Senateri ndetse anayobora Umutwe w’Abadepite nk’Umuyobozi wawo kuva mu 2013 kugeza mu 2024. Muri icyo gihe, yibanze ku gushimangira imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko, guteza imbere ihame ry’uburinganire no kwagura imikoranire n’izindi nteko zo muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

Mukabalisa yavukiye i Nyamata mu Karere ka Mugesera ku wa 30 Nyakanga 1960. Mbere yo kwinjira muri politiki, yakoreye imiryango mpuzamahanga irimo Ishimi ry’Umuryango w’Abibimbye ryita ku Buzima (OMS) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP). Mu mwaka wa 2000 yinjiye mu Nteko y’Igihugu y’Inzibacyuho, aza gutorerwa kuba Depite muri 2003, aba Senateri muri 2011, mbere yo kongera gusubira mu Nteko Ishinga Amategeko aho yatorewe kuyobora Umutwe w’Abadepite.

Muri 2016, yatorewe kuyobora ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana(PL), inshingano yakomeje kugeza yitabye Imana. Nyuma yo gusoza manda ye nk’Umuyobozi w’Umutwe w’Abadepite, yongeye kugirwa Senateri muri Nzeri 2024, akomeza gukorera igihugu muri Sena.

Asize amateka y’umuyobozi wagaragaje ubwitange mu gukorera igihugu, guteza imbere imiyoborere myiza,demokarasi n’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo. Amakuru ajyanye n’igihe n’uko azasezerwaho bwa nyuma azatangazwa n’umuryango we hamwe n’inzego zibishinzwe.

Share This Article