NIBAGWIRE : Urugendo rwo kurambagizanya byashibutsemo igisigo gishya

igire

Umusizi Murekatete avuga ko gutekereza ku rugendo umusore cyangwa umukobwa anyuramo ashaka uwo bazakundana, bakamenyana kugeza bafashe icyemezo cyo kubana, ari byo byamuteye gukora igisigo gishya yise “NIBAGWIRE.”

Murekatete abona kurambagizanya nk’urugendo rutoroshye , aho  umuntu atangira ashaka uwo bazakundana atazi igihe cyangwa aho azahurira n’umuntu nyakuri bazubakana. Iyo  bamaze guhura , bakomeza urugendo rwo kurambagizanya aribyo kumenyana mu mico, imyitwarire, mu rwego rwo kureba niba ashobora kuba uwo kubakana nawe . Hambere  habagaho n’uruhare rw’umuranga agahuza imiryango yombi, muri iki gihe abasore n’inkumi nibo bahura bakamenyana nyuma bakabibwira imiryango.

Muri uru rugendo, hari abagera ku rukundo nyarwo bakarukomeza kugeza ku kubana,

Ibi ni byo byabyaye “NIBAGWIRE”, nk’icyifuzo n’isengesho bisabira abakundana kudahera mu nzira, ahubwo bakagera ku ntego y’urukundo nyarwo, bagakundana, bagakundwa kandi bakagera ku buzima bwo kubana burambye.

Murekatete avuga ko ari iyi mitekerereze ku rugendo rw’urukundo yashatse gushyira mu busizi, “NIBAGWIRE” ibe igitekerezo gikora ku bantu bari mu rukundo n’ishyaka kubategereje urukundo .REBA VIDEWO Y’IGISIGO GISHYA

 

Share This Article