Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye urubyiruko kumenya gutandukanya ibyiza n’ibibi no guhitamo imyitwarire ibafasha kwiyubaka, agaragaza ko kugira ikinyabupfura no kwirinda ibyangiza ubuzima ari amahitamo ya buri muntu.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira 2026 mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko #MeetThePresident cyitabiriwe n’abasaga ibihumbi 10, baturutse hirya no hino mu gihugu. Umukuru w’Igihugu yasobanuriye urwo rubyiruko ko mu guhitamo uko rwitwara, rukwiye kureba ibikorwa rugiyemo n’icyo rushaka kugeraho mu buzima, aho gukurikira ibyo abandi bakora byose.
Yavuze ko urubyiruko rukwiye kwihatira kugira imyitwarire myiza, rukirinda guta igihe kandi rugaharanira kumenya icyiza rukagikora, rukirinda ikibi. Yagize ati: “Wige ukore ndetse ushakishe kumenya, ikizima ni ikihe? Ikizima ukagikora ikitari kizima ukakirinda. Ibyo bishaka ikinyabupfura .
AMAFOTO


