OIF: Amatora arasubitswe, Louise Mushikiwabo arakomeza kuyobora undi mwaka

igire

Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa wasubitse amatora y’Umunyamabanga Mukuru, nyuma y’impaka ndende ahanini zatangijwe n’Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Byatangiye DRC ivuga ko Umukandida w’u Rwanda Louise Mushikiwabo natorwa izahita iva muri OIF, ariko, n’ubwo yari ifite umukandida wayo, ivuga ko atari we byanze bikunze yashyira imbere.

Nyuma, mu nama y’Abaminisitiri yabaye muri weekend, DRC yakuyemo Umukandida wayo, ariko ivuga ko izashyigikira umukandida wa Rumaniya.

Iki gitekerezo cyanenzwe n’u Rwanda n’ibihugu bitari bike, bigaragaza ko biteye isoni kubona Igihugu cya Afurika cyanga gushyigikira umukandida wa Afurika.

Muri iki gitondo, nyuma y’impaka ndende, amakuru aheruka aravuga ko amatora asubitswe umwaka wose, Louise Mushikiwabo washakaga guhatanira manda ya gatatu, akaba ari we ukomeza kuyobora.

Share This Article