Kigali: Abarimu bari mu mahugurwa ya British Council bibasiwe n’inzara n’ibibazo by’imibereho idahwitse baratabaza.

igire

Inkuru ya Sam Kabera 

Abarimu bari guhugurirwa mu kigo cya Kigali Christian School bari gutabaza bitewe n’imibereho mibi bafite harimo kubura amafunguro n’ibindi bituma umuntu abaho neza.

Aya mahungurwa amakuru IGIRE ifite ni uko yatangiye ku Cyumweru taliki ya 3 Nzeri 2023 aribwo muri iki kigo hahamagawe abazaza kwitabira amahugurwa ya British Council ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB).

Umwe mu bari muri aya mahugurwa utifujeko imyirondoro ye imenyekana yagize ati:”Twagiye mu mahugurwa ya British Council i kibagabaga muri Kigali Christian school, ariko ubuzima ni danger, abantu baburaye, umurongo upima hafi metero 1000, nta ndobo zo kogeramo, nta toilet paper,,,,sha ni hatari pe!”

Mutesi Scovia umunyamakuru we yavuzeko aba barimu bakabaye bataha uwayateguye akayasigaramo wenyine.

Uyu mwarimu yakomeje avugako bikomeje gutya, hagwa umwarimu! ko hari abantu benshi cyane kadi nta bushobozi bafite bwo kubakira.

Ibi ninabyo byashimangiwe na banyiri ikigo Youth for Christ Rwanda, nabo bemezako badafite ubushobozi bwakira aya mahugurwa bati:” Aba barezi nibyo bakiriwe kuri Kigali Christian School. Mu bari bateganyijwe harenzeho abantu barenga 100 tutabariyemo abazanye abana, byatumye haba ikibazo cya logistics. Ariko twishimiye kubakira kandi turi kubikemura.

REB ikimara kumenya iby’iki kibazo yihutiye kuvugako igiye kugikemura bidatinze.

Rubingisa Pudence,Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali nawe yavuzeko iki kibazo agiye kumenya uko bimeze akagiha umurongo.

Ibi bikaba bibaye mu gihe mu minsi ishize umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yari yasabye gukurikirana abagabuye amafunguro yateye abantu kurwara mu nama ya Youth connect mugihe aba barezi bo banabuze n’ibibatera ubwo burwayi Wenda.

Share This Article