Perezida Paul Kagame yatangaje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2024 kugira ngo akomeze gukorera abaturage b’u Rwanda igihe cyose babishaka.
Ibi Perezida Paul Kagame yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru François Soudan niba kuba yarongeye gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi n’amajwi 99,8% bidashimangira ko azongera guhagararira uyu muryango mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Perezida Paul Kagame yasubije ati “Mumaze kubyivugira ko ari ibintu bigaragarira amaso ya bose. Ni nako bimeze. Ndishimye ku bw’icyizere Abanyarwanda bamfitiye. Nzakomeza kubakorera uko nshoboye. Yego, rero ndi umukandida.”
Perezida Kagame yabajijwe niba kongera gutorwa umwaka utaha bitazatuma habaho kunengwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, bidahwema kunenga abayobozi bamara igihe kinini ku butegetsi bitewe n’uko azaba ayoboye imyaka irenga 20, ibintu bidahuye neza n’amahame yabo ya Politiki.
Perezida Kagame yasubije ko icyo biriya bihugu bitekereza bitareba u Rwanda muri rusange.
Ati “Unyihanganire ku bijyanye n’Uburengerazuba, ariko icyo biriya bihugu bitekereza ntibitureba. Kuri jye sinzi ibihura n’indangagaciro zabo. Demokarasi ni iki? Uburengerazuba butegeka abandi ibyo bakwiye gukora?”
Kuri iki kibazo Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiye kwigenga kandi bagahabwa urubuga rwo gukora ibyabo uko babishaka.
Ati “None se iyo batubahirije amahame yabo ubwabo, umuntu yabumva ashingiye kuki? Gushaka kwimurira Demokarasi yabo ku bandi, ubwabyo ni ukutubahiriza amahame ya Demokarasi. Abantu bakwiye kwigenga kandi bagahabwa urubuga rwo gukora ibyabo uko babishaka.”
Perezida Kagame yatorewe kongera kuba Umuyobozi (Chairman) wa RPF Inkotanyi muri Mata 2023. Icyo gihe yashimiye abanyamuryango kumugirira icyizere, ababwira ko azakomeza gukorera Abanyarwanda igihe cyose abishoboye.
Perezida Kagame yavuze ko icyizere yagiriwe cyo kongera gutorerwa kuba umuyobozi w’Umuryango RPF Inkotanyi gisobanuye byinshi ariko icy’ingenzi ari uburyo bwo gukomeza guteza imbere Igihugu n’Abanyarwanda.