Abanyamahanga bane barimo abanya- Canada babiri, umubiligi umwe ndetse n’umunya-Kenya bari basanzwe batuye mu karere ka Rwamagana bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, basabwa gukurikiza indangagaciro ziranga Umunyarwanda nkuko babyiyemeje.
Mu muhango wo kwakira Abanyamahanga bane bari basanzwe batuye mu karere ka Rwamagana ni umuhango witabiriwe na Jean Damascene Rusanganwa umuyobozi ushinzwe serivisi zigenewe abenegihugu muri urwo rwego, ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwabasabye gukurikiza inshingano n’indangagaciro ziranga umunyarwanda no kubaha umuco Nyarwanda kandi ko bafite inshingano zo kubahiriza amategeko nk’abenegihugu kuko bafite ubwenegihugu bw’inkomoko. ibi babisabwe ubwo bari bamaze gukora indahiro zibemerera guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023.
Abanyamahanga bahawe ubwenegihugu barimo abagabo batatu n’umugore umwe, baganira n’itangazamakuru bavuze ko bashimishijwe no kuba bahawe ubwenegihugu b’u Rwanda kandi bavuga ko biteguye gukora inshingano zose nk’abenegihugu, kugira indangagaciro za Ndi Umunyarwanda ndetse baharanira inyungu rusange.
Kimonyi Kamau Charles umunya-Kenya wahawe ubwenegihugu avuga ko mu myaka icumi amaze mu Rwanda yumvise atewe ishema no kuba yaba umwenegihugu, avuga ko kuba umunyarwanda bizatuma nawe atanga umusanzu mu kubaka igihugu ndetse agaharanira n’iterambere ryacyo.
Yagize ati,” Kuba nahawe ubwenegihugu biranshimishije cyane kuko ubu aho ntuye mu murenge wa Muyumbu nzajya ntanga ibitekerezo bigamije kubaka igihugu ndetse no kugiteza imbere kuko ni igihugu nkunda kandi ntewe ishema no kuba ndi Umunyarwanda.”
Anderson Vafa Frederick akaba umuvandimwe wa Lout Lou Bahiyyih Anderson ni abanya-Canada nabo bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda bavuze ko bamaze kubona ko u Rwanda ai igihugu kiza byatumye biyemeza kuba Abanyarwanda.
Anderson Vafa Frederick yagize ati,” Kuba nabaye umunyarwanda ndumva binshimishije kuko maze kubona aho u Rwanda rugeze, mu Rwanda nahageze 1996 nkiri muto uko igihugu cyari kimeze nubu biratandukanye u Rwanda ni igihug buri wese yaterwa ishema no kugituramo ubu rero ntewe ishema no kuba Umunyarwanda kandi ngomba no gutanga umusanzu wange wo kubaka igihugu nk’Umuyarwanda.”
Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yabwiye abanyamahanga barahiriye kuba Abanyarwanda ko kuva ubu bafite inshingano zo gukorera igihugu ndetse bakanubahiriza indangagaciro z’Abanyarwanda.
Ati, ” Ubu mumaze guhabwa ubwenegihugu murasabwa kubahiriza ibyo umwegihugu mwiza akora yirinda icyahungabanya igihug kandi akirinda icyagirira nabi u Rwanda ndetse akubaha indangagaciro z’umuco na kirazira ahubwo agakora ibifitiye igihugu akamaro nkuko umwenegihugu wese mwiza ahora ashaka icyateza imbere igihugu cye no guharanira iterambere ry’igihugu muri rusange.”
AMAFOTO:
MUTUYIMANA Ruth