Intore z’Inkomezabigwi zahawe umukoro wo kwita ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, ibi babisabwe n’ubuyobozi ubwo hatangizwaga urugerero rudaciye ingando ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana.
Kuri uyu wa mbere tariki 25 Nzeri, Ubwo hatangizwaga urugerero rudaciye ingando rw’Intore z’Inkomezabigwi icyiciro cya 11 , ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwibukije urubyiruko rusoje amashuri yisumbuye ko rwifitemo ubushobozi bwo gufasha ubuyobozi gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.
Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yasabye ibi urubyiruko ubwo ahatangirijwe urugerero rudaciye ingando rw’intore z’Inkomezabigwi icyiciro cya 11, aho ku rwego rw’Akarere rwatangirijwe mu murenge wa Muyumbu.
Bamwe mu bagize rubyiruko rwo mu murenge wa Muyumbu bacuze ko kuba batangiye urubyiruko bizeye ko hari byinshi bazungukiramo kandi ko mu bikorwa bazakora bizagira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage ndetse bagashaka ibisubizo ku bibazo bikunze kuba inzitizi mu iterambere ry’imibereho myiza.
Uwamahoro Grace ni umwe mu rubyiruko rwatangiye urugerero rudaciye ingando rw’intore z’Inkomezabigwi icyiciro cya 11 wo mu murenge wa Muyumbu avuga ko nk’intore gukora ibikorwa bigamije guhindura imibereho myiza y’Abaturage ari inshingano zabo, atangaza ko biyemeje gukora ibikorwa biteza imbere umuturage kandi bigahindura imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati,” Twatangiye urugerero rudaciye ingndo rw’intore z’inkomezabigwi icyiciro cya 11, hari ibyo twitezweho harimo no kubaka u Rwanda rwacu, itorero twatangiye tuzakuramo ubumenyi kandi tuzakora ibikorwa byo gufasha abaturage ndetse tunashaka ibisubizo by’ibibazo bikunze kubangamira imibereho myiza y’abaturage.”
Sebatware Bonny urubyiruko rwo mu murenge wa Muyumbu yatangaje ko mubyo biteguye gukora harimo no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage ndetse banabungabunga ibikorwa remezo byagezweho. Yagize ati,” mu itorore twatangiye tuzakorermo ibikorwa byinshi birimo kubakira abatishoboye inzu zo kubamo, kubaka uturima tw’igikoni ku baturage bafite integer nke ndetse tuzabakangurira kurwanya imirire mibi hakoreshejwe indyo yuzuye.”
Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yasabye urubyiruko rwatangiye urugerero gufatanya n’ubuyobozi mu gukemura ibibazo abaturage bahura nabyo bibangamiye imibereho myiza.
Yagize ati,” Mwa ntore mwe tubitezeho gusubiza bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, tubitezeho gushaka ibisubizo by’ibibazo bikunze kuba inzitizi bahura nabyo, mu mihigo mwiyemeje rero irimo kuzubakira abaturage batishoboye amazu, abandi mubasanire amazu, gusana imihanda no kubaka uturima tw’igikoni ku baturage bafite integer nke twizeye ko muzabikora kandi neza nk’intore.”
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi yakomeje agira ati,” Urugerero rudaciye ingando batangiye tubitezeho ko bazarwigiramo byinshi birimo kugira indangagaciro zibereye umunyarwanda muzima ndetse n’u Rwanda rwifuza.”
Mu mirenge 14 igize Akarere ka Rwamagana, intore z’Inkomezabigwi zizitabira urugerero rudaciye ingando ni abarangije amashuri yisumbuye mu mwaka 2022/2023 bagera ku 1365 muri bo abahungi ni 793 naho abakobwa bangana na 568. Ni mugihe mu ntara y’iburasirazuba abagomba gutozwa mu rugerero rudaciye ingando barenga 7000 mu gihe mu gihugu hose abarenga 70.000 ari bo bagomba kwitabira.
AMAFOTO:
|