Ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwimakaza ihame ry’uburinganire mu ntara y’Iburasirazuba Guverineri Gasana K. Emmanuel yagaragaje ko ibibazo bibangamiye umuryango bigomba gushakirwa ibisubizo by’igihe kirekire nibyo bizatuma habaho umuryango utekanye kandi uteye imbere.
Ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nzeri 2023, aho bwatangirijwe mu murenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana, (Rtd) CG Gasana umuyobozi w’intara y’iburasirazuba yasabye ko amakimbirane n’ibindi bibazo bigaragara mu muryango bikwiye gushakirwa ibisubizo byigihe kirekire kugira ngo habeho umuryango utekanye kandi ushoboye.
Ubu bukangurambaga bwateguwe n’intara y’iburasirazuba ku bufatanye n’urwego rw’igihugu rushinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO) aho bugamije gukora ibikorwa bitandukanye birimo gukangurira abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango, kwandika abana batanditse mu bitabo by’irangamimerere mu rwego rwo guharanira uburenganzira bw’umwana kandi hazanakorwa ibikorwa byo kuremera imiryango itishoboye mu rwego rwo kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere.
Mu bukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’iburinganire kandi abangavu 250 babyaye imburagihe bazasubizwa mu ishuri ku bufatanye na Empower Rwanda umuryango utegamiye kuri Leta ufatanyije n’akarere ka Rwamagana ibi byatangajwe na Kabatesi Olivia uyobora umuryango Empower Rwanda.
Ati,” Muri ubu bukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire tuzakoramo ibikorwa byinshi bitandukanye birimo kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kwegereza abangavu babyaye batagejeje igihe abavoka kugira ngo babone ubutabera, gusubiza abangavu babyaye imburagihe mu mashuri ndetse no kubigisha kumenya aho bakura ubufasha igihe bakorewe ihohoterwa.”
Kabatesi yakomeje avuga ku bagabo bihakanye abana babyaye ko muri ubu bakangurambaga bazapimwa uturemangingo (DNA) kugira ngo abana babone uburenganzira bwo kurerwa n’ababyeyi bombi.
Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w’akarere kaRwamagana, yavuze ko muri iki cyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire mu karere ka Rwamagana hazakorwamo ibikorwa byinshi birimo gusubiza mu ishuri abangavu babyaye batagejeje igihe ndetse kandi imiryango ibana mu makimbirane izahabwa ibiganiro.
Yagize ati,” ubu bukangurambaga twizeye ko buzasiga umusaruro ugaragara kubera ibikorwa bizaberamo birimo kuganiriza imiryango ibana mu makimbirane tukabafasha kuyavamo, kwandika abana batanditse mu bitabo by’irangamimerere, gufasha abana babyaye imburgihe gusubira mu ishuri abandi bafashwe kujya kwiga imyuga ndetse kandi tuzasezeranya imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko.”
Guverineri w’intara y’Iburasirazuba yavuze ko ubu bukangurambaga bugomba gusiga umusaruro ugaragara kandi ukagira bimwe ukemura mu buryo bwo kurwanya amakimbirane yo mu miryango, avuga kandi ko hakigaragara imiryangi ibana mu makimbirane, abangavu baterwa inda zimburagihe kandi ko ibyo byose bigomba gushakirwa umuti.
Yagize ati,” Haracyagaragara amakimbirane mu miryango, abangavu babyara batagejeje igihe, ndetse bagata amashuri ibyo byose bigomba gushakirwa umuti kugira ngo habeho umuryango utekanye akndi ushoboye, muri ubu bukangurambaga rero ndizera buzagabanya amakimbirane abera mu miryango ndetse n’imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko ikaba izasezerana mu buryo bwo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.”
Mu gutangiza ubu bukangurambaga hasezeranye imiryango itandatu yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko, imiryango itandatu iremerwa inka ndetse hatangwa amabati 510 ku baturage yo kubaka ibiraro.
AMAFOTO