Umutwe w’inyeshyamba za Tuareg, kuri iki Cyumweru, wavuze ko wigaruriye ikindi kigo cya gisirikare cyari gifitwe n’ingabo za Mali nyuma y’imirwano ikomeye yabereye mu majyaruguru y’igihugu.
Iki kigo cya gisirikare ni icya kane cyafashwe nyuma y’ibitero byinshi byagabwe n’inyeshyamba byiswe Coordination of Azawad Movements (CMA), byatangiye kuva muri Kanama nyuma yo kugenda kw’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri ako gace.
Kuri uyu wa 01 Ukwakira, Umuvugizi wa CMA Mohamed Elmaouloud Ramadane, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ko bigaruriye ikigo cya gisirikare cya Bamba mu Karere ka Gao.
Mu butumwa Ingabo za Mali zashyize ku rubuga rwa X zanditse ko “imirwano ikaze irwanya imitwe y’iterabwoba ikomeje kubera mu gace ka Bamba”, zongeraho ko hazakurikiraho ibisobanuro birambuye.
Igitero CMA cyibasiye Bamba, kije gikurikira icyibasiye ibirindiro bya gisirikare i Lere, Dioura na Bourem mu byumweru bishize byasize imirwano ikaze hagati y’impande zombi zishaka kugenzura akarere kari mu butayu, no mu majyaruguru y’iki gihugu cy’Afurika y’iburengerazuba.
Inyeshyamba za Tuareg zimaze igihe binubira Guverinoma yazirengagije kandi abagize uwo mutwe bashaka ubwigenge mu butayu bw’Azawad.
Umutwe wa Tuareg watangiye intabara irwanya Guverinoma ya Mali kuva mu mwaka wa 2012, aho wari ugamije kurwanira ubwigenge mu Majyaruguru ya Mali.