Kuri uyu wa 2 Ukwakira itsinda ry’abanyeshuri baturutse mu gihugu cya Zambia mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, basuye ibiro by’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura. Ku gicamunsi, iryo tsinda ryakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt. Gen. Mubarrakh Muganga.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Brig Gen Ronald Rwivanga, mu kiganiro yabahaye, yabasobanuriye imiterere y’igisirikare cy’u Rwanda, akazi gikora imiyoborere yacyo ndetse n’impinduka zagiye ziba muri izi ngabo.
Col CM Munachilemba wari uyoboye iri tsinda, mu kiganiro n’itangazamakuru yagarutse ku ntego nyamukuru y’uru rugendo shuri mu Rwanda.
Yavuze ko urwo ruzinduko rugamije guha ubumenyi buhagije aba banyeshuri biga iby’agisirikare muri Zambia ku buryo rwitezweho kubongerera ubunararibonye, bazava mu byo bazigira mu Rwanda, bityo bakihuza n’ibyo basanzwe biga hagamijwe kugereranya imikorere y’ingabo z’u Rwanda n’iz’ibindi bihugu.
Yagize ati: “Bizazamura imyigishirize yacu ndetse no kuzamura urwego rw’imikorere ya gisirikare mu gihugu cyacu.”
Uyu Muyobozi yanavuze ko barimo kwibanda ku kwiga uko babungabunga amahoro mu Turere tw’Afurika, ari na yo mpamvu baje kwigira ku Rwanda uko babungabunga amahoro n’umutekano, cyane u Rwanda ruzwi mu ruhando mpuzamahanga ko ingabo zarwo zitanga umusanzu w’indashyikirwa mu kugarura amahoro n’umutekano mu bihugu byinshi.
Bitaganyijwe ko muri uru rugendo shuri kandi iri tsinda ry’abanyeshuri rizanasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rruherereye ku Gisozi.
Bazanasura kandi Banki ya Gisirikare ya Zigama CSS, Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu buvuzi cya Gisirikare (MMI), Ibitaro bya Gisirikare, Ishuri Rikuru rya Gisirikare ndetse n’Inzego zimwe na zimwe za Leta n’iz’abikorera.