Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, ubwo yatangiza ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Gishyita, tariki 02 Ukwakira 2023, yabwiye abitabiriye ibiganiro cyane cyane urubyiruko, ko bakwiye gukomeza gusigasira Ubumwe bwabo, bakamagana uwashaka kongera kubagaruramo amacakubiri.
Minisitiri Bizimana yavuze ko ari umwanya mwiza wo kwishimira intambwe imaze guterwa mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, kuganira ku nzitizi zigihari no gufata ingamba zo kubumbatira Ubunyarwanda nk’isano muzi ihuza Abanyarwanda.
Yasabye abaturage kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa nk’indangagaciro bakomora ku bakurambere babo.
Minisitiri Bizimana yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko, mu gukomeza gusigasira ubwo bumwe aho yagaragaje ko ari rwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda, arusaba gukomeza kubaka Igihugu cyiza kizira amacakubiri, no kwamagana uwo ari we wese wayagarura mu Banyarwanda.
Ati “Ibarura rusange ryabaye mu kwezi kwa Kanama 2022, ryagaragaje ko 65,3% by’Abanyarwanda ari urubyiruko rufite munsi y’imyaka 30, bisonanuye ko uru rubyiruko nta Jenoside ruzi uretse kuyumva no kugerwaho n’ingaruka zayo, kuko yabaye ari impinja abandi bataravuka. Ni mwe rero mufite inshingano zo gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no gukomeza kubana neza mu gihugu cyiza”.
Yavuze ko ikiciro kinini cy’Abanyarwanda gisabwa kwigishwa ubudaheranwa, kubera ko amateka mabi yabateye ibikomere ndetse bikagera no kuri urwo rubyiruko, rutazi rutanabonye iyo Jenoside iba.
Minisitiri Bizimana yatanze urugero ku rubyiruko ruturuka mu miryango yakoze Jenoside, ko rutagomba guheranwa n’amateka mabi yaranze imiryango yabo banayakuriramo.
Ati “Impamvu mvuga ubudaheranwa ni ugusaba abakiri bato gutambuka ayo mateka mabi, bagakomeza kubana neza ndetse bikabafasha no kwiteza imbere, kuko iyo umuntu yaheranywe n’agahinda ntabwo agera ku iterambere iryo ari ryo ryose”.
Yibukije urubyiruko ingaruka zo guheranwa n’amateka mabi, ko harimo kudatera imbere ngo banafashe Igihugu kugera ku cyerekezo cyihaye, aho cyifuza ko mu mwaka wa 2050 kizaba ari Igihugu cyubakiye ku muco kandi cyihagije.
Muri uku kwezi, Abanyarwanda mu byiciro byose basabwe kuzaganira ku ntambwe imaze guterwa mu kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa, bafata umwanya munini wo gusesengura inzitizi nyazo zibangamiye imibanire y’abaturage ku midugudu banafate ingamba.
Kwizera Valens ni umusore w’imyaka 29, avuga ko yavutse muri Jenoside agakurana ibikomere byo kuba atazi se, kuko aho yamenyeye ubwenge yasanze papa we yarahunze kubera ibyaha yakoze.
Ati “Sinagendera mu murongo umwe na Papa cyangwa ngo nite ku byo ambwira, kuko twakuriye mu Gihugu cyiza kirimo umutekano, twe nk’urubyiruko tuzakomeza gusigasira amahoro dufite”.
Mu gutangiza uku kwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa, hatanzwe ubuhamya na Kayiranga Isidore umurinzi w’igihango wavuze ko mu gihe cya Jenoside, yahungishije umuryango w’umupasiteri witwa Niyonsaba Vianney.
Ati “Ibyabaga narabirebaga, icyamfashaga uburyo njya guhisha abantu banjye ni ukumenya amakuru y’aho ibitero byajyaga. Tariki 15 Mata 1994 nibwo igitero cyaje iwanjye gitwara abana 7 nari mpishe ndakurikirana mpageze nsanga babishe babata mu musarane, njyamo mbasha mbasha gukuramo 3 babaho”.
Avuga ko ubumwe n’ubwiyunge bisaba ko abakoze Jenoside bicuza, agashima abarokotse Jenoside uburyo batanze imbabazi ku babiciye abantu, akabona ari ikintu gikomeye kigaragaza uburyo Abanyarwanda bahisemo kubana mu mahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.