Nyuma yo kunanirwa kwishyura amafaranga baciwe na “Rwanda Premier League” kugira ngo bahabwe uburenganzira bwose bwo gutangaza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) byarangiye gihawe kwerekana iyi shampiyona.
Bazajya batambutsa live mu buryo bw’amashusho gusa, mu buryo bw’amajwi (radio) n’imbuga nkoranyambaga ntibiri mu byo baguze.
Tariki ya 21 Nzeri 2023 nibwo RBA na Rwanda Premier League bagombaga gusinyana amasezerano yo kwerekana shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24
Gusa ku munota wa nyuma haje gusohoka ibaruwa ya League ivuga ko uyu muhango utakibaye kubera ko RBA yananiwe kwishyura miliyoni 400 yasabwaga.
Umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yusufu yari yabwiye ISIMBI ko ari miliyoni 380 bari gusinyana bagahabwa uburenganzira bwose.
Gusa amakuru avuga ko RBA atari yo yatangaga ahubwo ari miliyoni 280 yari yiteguye kwishyura.
Amakuru IGIRE yamenye ni uko impande zombi zongeye kwicarana maze noneho RBA ibyo kugura uburenganzira bwose irabireka ijya mu mashusho gusa aho bivugwa ko yongeyeho miliyoni 20 biba 300 ikazajya yerekana shampiyona (mu buryo bw’amashusho gusa).
Bivuze ko ubu ibyo kogeza umupira kuri Radio no ku mbuga nkoranyambaga bitari mu byo baguze nk’uko byari bimeze mu masezerano bagomba gusinyana.
Mu gihe nta wundi urabigura, buri gitangazamakuru kizaba gifite uburenganzira bwo gutangaza shampiyona mu buryo bwose ukuyemo amashusho.