Inkuru yanditswe na Jmv NIYITEGEKA
Newcastle United yari imaze imyaka 21 idakina UEFA Champions League, yatsinze Paris Saint-Germain ibitego 4-1 mu mukino wari utegerejwe na benshi ku Munsi wa Kabiri w’Amatsinda y’iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere ku Mugabane w’u Burayi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Ukwakira 2023, UEFA Champions League yari yakomeje hakina amakipe yo guhera mu Itsinda E kugeza mu rya H.
Umukino wo mu Itsinda F wari utegerejwe na benshi kuri St. James’ Park mu Bwongereza, ntiwahiriye Paris Saint-Germain yaherukaga kwitwara neza imbere ya Borussia Dortmund.
Ku munota wa gatanu, Kylian Mbappé yahinduye umupira mwiza wasanze Ousmane Dembélé aho yari ahagaze, awuteye adahagaritse uca ku ruhande gato rw’izamu rya Newcastle United ryari ririnzwe na Nick Pope.
Miguel Almirón yashatse kungukira ku mupira watakajwe na PSG ku munota wa 13, atera ishoti ryanyuze hejuru y’izamu.
Ibi byari nko kuyiburira kuko nyuma y’iminota itatu, uyu mukinnyi yafunguye amazamu ku mupira wagarutse uvuye ku izamu nyuma yo guterwa na Alexander Isak, ugakurwamo n’Umunyezamu Gianluigi Donnarumma ubwo wari utanzwe nabi na Marquinhos.
Mu minota ya 20, Fabian Schaer wa Newcatle yateye ishoti ryanyuze ku ruhande gato naho Gonçalo Ramos wa PSG, atera ishoti ryakozweho rijya muri koruneri itagize icyo itanga.
Ikosa Lucas Hernández yakoreye kuri Almirón ku munota wa 37, ryavuyemo umupira uteretse inyuma gato y’urubuga rw’amahina, utewe na Kierran Trippier, PSG igerageza kwirwanaho, umunyezamu Donnarumma akuramo umupira w’umutwe watewe na Daniel Burn.
Hifashishijwe amashusho ya VAR, byagaragaye ko Bruno Guimarães wabanje gutera umupira wakuwemo na Donnarumma atari yaraririye mu gihe uyu munyezamu yakuyemo umupira wa Daniel Burn warenze umurongo, bityo Newcastle United ibona igitego cya kabiri.
Nyuma y’iminota itanu amakipe yombi avuye kuruhuka, Kieran Trippier yacomekeye umupira Sean Longstaff wateye ishoti rikomeye, umunyezamu Donnarumma ntiyabasha kuwuhagarika kuko wagenderaga hasi wihuta.
Ku munota wa 56, Warren Zaïre-Emery, yateye umupira ugendera hejuru imbere, usanga Lucas Hernández wawukinnye n’umutwe, aroba umunyezamu Nick Pole, PSG ibona igitego kiyigarurira icyizere.
Dembélé yashoboraga kugarura PSG mu mukino ku mupira yinjiranye mu rubuga rw’amahina ku munota wa 69, ateye ishoti rinyura ku ruhande gato rw’izamu.
Mu gihe iyi kipe yo mu Bufaransa yarwanaga no kwishyura, Jacob Murphy, yahaye umupira Fabian Schaer wateye ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, atsinda igitego cya kane cya Newcastle ku munota wa mbere muri itanu y’inyongera.
Gutsinda uyu mukino byatumye Newcastle United igira amanota ane ku mwanya wa mbere, ikurikiwe na PSG ifite atatu mu gihe Milan AC yagize abiri nyuma yo kunganyiriza na Borussia Dortmund mu Budage ubusa ku busa.
Uyumukino PSG yawutsindiwe mumaso yumuyobozi wayo Nasser Al-Khelaifi wari waje gushyigikira ababasorebe Nasser Al-Khelaifi uyobora PSG, yakurikiranye umukino