Abatuye mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Gatunda barishimira ko nabo begerejwe serivisi za Isange One Stop Centre, aho bavuga ko ubusanzwe bazibonaga bibagoye ndetse kandi banashimira urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) bwabakanguriye bukanabamenyesha uko iyi seivisi itangwa kuko abenshi ntago bari basobanukiwe uko ikorwa.
Ni kuri uyu wa mbere tariki 1 Ukwakira 2023 ubwo abaturage bo mu murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) mu kumenyekanisha serivisi za Isange One Stop Centre no gukumira ibyaha bikomoka ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ndetse no banasobanurirwa amoko y’ihohoterwa, ingaruka n’ibihano kubarikora n’abarihishira.
Nsabimana Jean Paul Habun umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Isange One Stop Center yasobanuriye abaturage bo mu murenge wa Gatunda ihohoterwa icyo ari cyo n’ingaruka zaryo, kandi abasaba kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icyaha cyo gusambanya abana kandi bahubahiriza uburenganzira bw’umwana no kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gatunda ho muri Nyagatare batangaje ko bashimishijwe no kuba basobanuriwe uburyo serivisi ya Isange One Stop Center itangwa, bavuga ko bari basanzwe bayumva ariko batazi uko itangwa, bavuga ko ibiganiro bahawe ubu hari ibyo basobanukiwe kandi bunguka byinshi ku bijyanye ihohoterwa ndetse nuko rikwiye kwirindwa.
Mukansengirora Alphonsine ni umwe mu baturage batuye m murenge wa Gatunda avuga ko bishimiye kuba begerejwe serivisi nkizi kuko zizabafasha, aho ubusanzwe bari bamenyereye kujya kuzishakira kuri sitasiyo ya RIB ariko ubu bikaba byaboroheye kuko bazajya bayibona ku bitaro bya Gatunda.
Yagize ati” ubusanzwe twajyaga tubona serivisi nkizi bitugoye kuko kugera ku bitaro bya Nyagatare habaga ari kure ariko kugeza ubu turishimira ko natwe tweyegerejwe kandi twanasobanukiwe uko serivisi ya Isange One Stop Center ikora ndetse no kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurengera uburenganzira bw’umwana.”
Nsabimana Jean Paul Habun umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Isange One Stop Center yasobanuriye abaturage ba Gatunda ko kwirinda ibyaha by’ihohoterwa bakwiriye kubigira ibyabo kandi ko badakwiye guhishira abakoze ihohoterwa ko baba bagomba gushyikirizwa ubutabera kugira ngo bahanirwe ibyo bakoze.
Ati,” hagomba kubaho gufatanya kugira ngo ibyaha bikigaragara by’ihohoterwa bicike gusa mu gihe hakibaho guhishira uwakoze icyaha ntago byacika, icyo tubasaba nuko mwadufasha gutangira amakuru ku gihe hakaho gukurikirana uwakoze icyaha hakanatangwa ubutabera kuwarikorewe.”
Madam Murekatete Julliette umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Nyagatare yasabye abaturage ko bagomba kujya bitabira gahunda za Leta, kandi ko ibikorwa byihohoterwa bidakwiye kubaranga mu karere kabo ababwira ko bagomba kubigira ibyabo kugira ngo bicike.
Yagize ati,” Icyo tubasaba nuko mugomba kujya mwitabira gahunda za Leta kugira ngo muhurize hamwe, kandi turasaba ko inyigisho mukuye aha zigomba kugira umusaruro ugaragara kandi ko mugomba kwirinda icyaha cy’ihohoterwa ndetse mugaharanira no kurengera uburenganzira bw’umwana.”
Kugeza ubu mu gihugu hose dufite ibitaro bigera kuri 48 bitangirwamo serivisi za Isange One Stop Center, ubu bukangurambaga bkaba bwari bugamije kumenyekanisha serivisi za Isange One Stop Center uko zitangwa no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina nirikorerwa abana.