Abageze mu zabukuru batuye mu karere ka Rwamagana baravuga ko kwizigamira muri EjoHeza ari bimwe mu bizabafasha kugira amasaziro meza kuko ubwizigame bwabo buzabagoboka igihe bazaba batagifite imbaraga zo gukora.
Nibakubone Pierre utuye mu kagari ka Ruhunda murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana, avuga ko ashimira Leta y’u Rwanda yabashyiriyeho gahunda ya EjoHeza yo kwizigamira bateganyiriza izabukuru, avuga ko amaze imyaka ibiri atanga ubwizigame muri EjoHeza, aho atanga amafaranga 1500 buri kwezi y’ubwiteganyirize bwo muri EjoHeza.
Uyu Pierre avuga ko iyo iyi gahunda ya EjoHeza iza kuba nko mu myaka 20 itambutse ubu yari kuba amaze kugera kuri byinshi ariko kandi nubwo yaje bageze mu zabukuru ntibibabuza kwiteganyiriza, Yagize ati,” Kuba nizigamira muri EjoHeza nasanze nta gihombo kirimo kuko uba uteganyiriza ejo hazaza igihe uzaba utakibasha kugira icyo ukora ubwizigame bwawe bukaguboka ukagira amasaziro meza.”
Nibakubone yakomeje avuga ko iyo aza kugira amahirwe yo kwizigamira mu myaka ye akiri muto ubu yari kuba afite ubushobozi burenze ubwo afite uyu munsi kuko yaje gusanga ari ikintu gishimishije cyane kandi yavuze ko ashishikariza n’abandi bataratera intambwe nkiyi ko bagomba gufata iya mbere bagateganyiriza ejo habo kugira ngo bazagire amasaziro meza.
Mujawayezu Xaverine uhagarariye abageze mu zabukuru bigeze gukorera Leta mu karere ka Rwamagana nawe avuga ko amahirwe yo kwiteganyiriza batigeze bayagira mu myaka yo ha mbere bitewe na Leta zariho bitandkanye niriho ubu kuko zo ntizegeze zibatekerereza kuba bagira imibereho myiza ndetse ngo bagire n’burenganzira nk’ubw’abandi.
Yagize ati,” Nta kindi gihe twigeze tugira amahirwe nkaya yo kuba twakizigama tukanizigamira mu Leta zo hambere kuko nta nuwigeze abitwigisha ngo adukangurire uko bikorwa, rero iyo tuza kugira ayo mahirwe ubu twari kuba dufite ubushobozi buruseho ubwo dufite uyu munsi.” Mujawayezu yakomeje avuga ko imibereho myiza y’abageze mu zabukuru ikenewe, ko ari nayo mpamvu natwe tudakwiye guhezwa nkuko bigaragara badutekerejeho baduha gahunda ya EjoHeza yo kwizigama kandi ni byiza tugomba no kubera abakiri bato urugero rwiza rwo kwitegayiriza.
Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yavuze imibereho ko y’abageze mu zabukuru igomba kwitabwaho kugira ngo badaheranwa n’amateka mabi banyuzemo, ahubwo bagomba gukomeza batera intambwe ijya imbere bakizigamira bakazagira masaziro meza.
Yagize ati,” Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega cya EjoHeza cyo kwizigama duteganyiriza ejo hazaza rero nk’abageze mu zabukuru kuba bizigamira ni ikintu gishimishije kubona umuntu yaharanira iterambere rwe kandi akumva ko yagira amasaziro meza.”
Umuyobozi w’akarere ka Rwamaga Mbonyumuvunyi yakomeje asaba abaturage guharanira gukora bakiteza imbere, bakizigamira bakazagira amasaziro meza kandi bagasaza mu cyubahiro nkuko Leta yabashyiriyeho uburyo bwo kwizigamira bakava ku rwego rumwe bakajya ku rundi bakerekana intambwe yo bateye mu buryo bw’imibereho yabo.
Kugeza ubu Leta y’u Rwanda ifasha abageze mu zabukuru, inshike, abapfakazi barengeje imyaka 65 aho ibagenera inkuga y’ingoboka.
ABAEZE MUZABUKURU