Mu nama n’abanyamakuru, inzego z’umutekano zagaragaje ko ikibazo cy’umutekano wo mu muhanda ndetse n’ubujura bw’ibikorwaremezo cyahagurukiwe, abagura ibyuma bishaje bongera kwihanangirizwa ko bazakurikiranwa bitewe n’uko aribo baguzi babyo.
Hashize igihe humvikana ikibazo cy’abajura bangiza ibikorwaremezo rusange by’amazi, amashanyarazi, ibikorwaremezo by’itumanaho n’ibindi binyuranye.
Inzego z’umutekano zirihanangiriza abagura ibyuma bishaje.
Hari imvugo imenyerewe hanze ko ufashwe ku wa Gatanu byanze bikunze arekurwa ku wa Mbere igihe bigaragaye ko ari umwere.
Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Janot Ruhunga avuga ko ibi atari ukuri kuko iminsi yose uru rwego rukora.
Muri iyi nama n’abanyamakuru, Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu minsi iri imbere Camera zo mu muhanda zitazongera guhishwa ndetse ngo zigiye kujya zinagaragaza ibindi byaha byo mu muhanda, atari umuvuduko gusa.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Alfred Gasana avuga ko mu mezi 6 ahera muri Mutarama kugeza muri Kamena uyu mwaka, 93% by’ibyaha byose byakozwe ari ubujura, gukubita no gukomeretsa, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, gusambanya abana n’ibindi byaha by’urugomo.
Ubutekamutwe busigaye bwiganje bukorwa ku matelefoni, n’imyemerere y’amwe mu madini aca intege abaturage kwitabira zimwe muri gahunda za leta ni bimwe mu byo leta izakomeza ubukangurambaga gusa aho bigaragara ko byototera guhungabanya umutekano bigakurikiranwa.
Ibiganiro n’abanyamakuru byaje nyuma y’inama yari yahuje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB na Polisi y’u Rwanda aho basuzumiraga hamwe uburyo izi nzego zombi zigomba gufatanya zuzuzanya mu rwego rw’umutekano w’abaturage no guhabwa ubutabera bunoze.