Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma muri Kenya, Musalia Mudavadi.
Mudavadi ari mu ruzinduko mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023, akaba yazaniye Perezida Paul Kagame ubutumwa bwa mugenzi we wa Kenya , William Ruto.
Ibiro bishinzwe ibikorwa bya Guverinoma ya Kenya, byatangaje ko uretse ubutumwa bwa Perezida William Ruto, Mudavadi yazaniye mugenzi we w’u Rwanda, uru ruzinduko rugamije no kurushaho gushimangira ubucuti busanzwe hagati y’u Rwanda na Kenya.
Mu bindi bimuzanye harimo ibiganiro azagirana n’abayobozi batandukanye bigamije guteza imbere umubano hagati y’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ku wa Kane tariki 05 Ukwakira 2023, Musalia yari mu gihugu cya Uganda, yakirwa i Entebbe ku biro bya Perezida w’icyo gihugu, Yoweri Kaguta Museveni.
Mudavadi agiriye uruzinduko mu Rwanda, nyuma y’uko muri Mata uyu mwaka Perezida wa Kenya Dr William Ruto asuye u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, rwari urwa mbere kuva yatorerwa kuyobora Igihugu cye.
Ni uruzinduko rwasinyiwemo amasezerano yasinywe ari mu ngeri zirimo ubufatanye mu bijyanye n’amagororero, ajyanye n’amahugurwa mu bya dipolomasi, ajyanye n’ikoranabuhanga, ajyanye n’ubuzima, ajyanye n’urubyiruko n’ayo guteza imbere amakoperative.
Yasinywe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, uw’u Rwanda Dr Vincent Biruta n’uwa Kenya, Dr Alfred Nganga Mutua.