Minisitiri w’Intebe, Dr. Eduard Ngirente, yakiriye itsinda rya gatatu ry’abakozi ba Kongere ya Amerika bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi irindwi, mu rwego rwa gahunda y’ubutwererane mu bumenyi n’umuco.
Aya makuru dukesha urubuga rwa X rwa Minisitiri w’Intebe, avuga ko yakiriye aba bayobozi ku wa Kabiri tariki 10 Ukwakira 2023.
Abaje mu Rwanda ni itsinda ry’abakozi bafasha Inteko Ishinga Amategeko ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika, bari mu ruzinduko rw’iminsi irindwi mu arwanda.
Ubwo bakirwaga na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, impande zombi zarebeye hamwe ubufatanye busanzweho, harimo urwego rw’uburezi, ubuzima, umutekano, ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, guhanga udushya, iterambere mu bukungu ndetse n’ubwiyunge.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, avuga ko wabaye umwanya mwiza wo kubasobanurira imiyoborere y’u Rwanda n’intandaro y’umutekano muke mu karere.
Ati “Ntabwo kubana kw’ibihugu bisobanuye ngo tugomba kumvikana ku bintu byose ijana ku ijana, ariko ibyo tutumvikahano nibyo twabasobanuriragaho, aho rimwe na rimwe bashaka gusoma politiki z’ibihugu bakoresheje indorerwamo z’iwabo, z’ibyo bazi, cyane cyane uko Amerika ibaho”.
Dr Biruta akomeza avuga ko babasobanuriye neza ko u Rwanda rufite amateka yihariye, ndetse ko imico y’ibihugu byombi itandukanye bityo ko batakora bimwe.
Abo bashyitsi bari mu Rwanda ku nshuro ya Gatatu, ndetse igihugu cyabo ni umufatanyabikorwa mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere.
Minisitiri Biruta avuga ko ibiganiro amatsinda yabanje yagiranye n’abayobozi b’u Rwanda, hamwe n’abaturage mu nzego zitandukanye, hari icyo bigenda bihindura ku myumvire bari bafite ku Rwanda, kuko kuri ubu barushaho kurusobanukirwa neza haba mu miterere n’imiyoborere yarwo.