Ku nshuro ya kabiri, mu Rwanda harimo kubera inama mpuzamahanga ku itumanaho rigendanwa (Mobile World Congress).
Ni inama y’iminsi itatu yatangijwe kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukwakira 2023 irimo kubera i Kigali ihuriwemo n’abantu batandukanye bafite ubunararibonye mu bijyanye n’itumanaho rigendanwa, baturutse hirya no hino ku migabane igize Isi.
Muri iyi nama biteganyijwe ko itangizwa ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame, harareberwa hamwe inzitizi zitandukanye zituma abantu batagerwaho na terefone ndetse n’uburyo bakoroherezwa kugerwaho nazo.
Ubwo iyi nama iheruka kubera mu Rwanda mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize, ari nabwo bwari ubwa mbere ibereye ku mugabane wa Afurika, hari hagaragajwe ko Afurika ikiri inyuma mu bijyanye n’abantu batunze telefone, by’umwihariko izo mu bwoko bwa smartphones, kuko muri miliyari 1.4 zirenga z’abatuye uyu mugabane, 40% ari bo bonyine bari batunze telefoni zo muri ubwo bwoko, ariko hakaba abandi bagera kuri 44% bari batuye ahantu hari ibikorwa remezo, ariko batagerwaho na serivisi za murandasi.
Kimwe mu byo inama nk’iyi y’umwaka ushize yagombaga kwibandaho ni ukureba uko murandasi yarushaho kwegerezwa abantu, by’umwihariko ku Rwanda hakarebwa uko hashyirwa iyo mu bwoko bwa 5G, no kureba uko hakongerwa serivisi zisumbuyeho zikoreshwa hifashishijwe telefone.
Atangiza iy’umwaka ushize ku mugaragaro Perezida Paul Kagame yavuze ko hakenewe ishoramari mu bumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga rigezweho (Digital), no kuryigisha abaturage, bikaba bikwiye ko byinjizwa muri politiki z’ibihugu.
Yagize ati “Ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga ni ingenzi cyane, ariko byonyine ntabwo bihagije kugira ngo habeho kwihutisha no kubyaza umusaruro ihuzanzira rya murandasi. Hakenewe ishoramari mu bumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga rigezweho, no kuryigisha abaturage, bikaba bikwiye kwinjizwa muri za politiki zacu”.
Yakomeje agira ati “Afurika ifite urubyiruko rufite ubushobozi bwo guhanga ibishya no guhatana n’abandi, bakaba bareba aho batanga umusanzu wabo, ngo bafashe gukemura ibibazo. Ntabwo dukwiye kubabuza amahirwe baba bashakisha haba hanze ya Afurika, aho kugira ngo dutume bahora bicaye bari aho ntacyo bakora”.