Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yagiranye ibiganiro n’abatuye Intara y’Iburasirazuba ku ntambwe imaze guterwa mu kwimakaza ubumwe n‘ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, banarebera hamwe inzitizi zikigaragara n’ingamba zigomba gufatwa mu gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda nk’isano iduhuza twese.
Ni mu gihe turi mu kwezi kwahariwe kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, kuri uyu wa kane tariki 19 Ukwakira 2023, Dr Bizimana mu biganiro yagiranye n’ibyiciro bitandukanye birimo abayobozi bo mu nzego zitadukanye, abahagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko, inama y’igihugu y’abagore n’abarinzi b’ibihango, ni ikiganiro kigamije kurebera hamwe intambwe imaze guterwa mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda, Dr Bizimana yabwiye abatuye iyi ntara ko kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa ari kimwe mu bidufasha gushimangira Ubunyarwanda kuko niho duhuriye twese.
Nsengiyumva Joel ni Umurinzi w’igihango mu murenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare byumwihariko akaba ari umubyeyi avuga ko nk’ababyeyi bafite uruhare runini mu kwigisha abana babo kandi bakabibwira ukuri kuko bazi neza amateka mabi yaranze igihugu cy’u Rwanda kandi bakaba basobanukiwe neza uko byatangiye ariko kugeza ubu bakaba bazi gutandukanya ikibi n’ikiza.
Yagize ati,” Amateka mabi yaranze igihugu cyacu ntago akwiriye gusubira kuko aho byatugejeje turahazi kugeza nubu ibikomere yasize biragaragara, nk’ababyeyi rero dukwiye kwigisha abana bacu bakamenya ukuri nabo bakava mu rujijo hato hatazagira n’ushaka kubayobya.” Nsengiyumva Yakomeje avuga ko ibiganiro nkibi ari byiza kuko bigamije kubaka abanyarwanda kandi bungukiramo byinshi bibafasha mu kubaka ubumwe bwabo no kubusigasira ndetse no gushimangira isano ibahuza bose ari yo Ubunyarwanda.
Mukaneza Pelagie uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Kirehe avuga ko kugira ngo bubake umuryango nyarwanda utekanye bihera mu muryango rusange, ibiganiro bibera mu muryango aribyo soko yo kubaka ubunyarwanda nyabwo ari yo mpamvu ibyo biganiro byakabaye byiza kandi bigatanga inyigisho ku rubyiruko rwejo hazaza.
Ati,” Mu muryago turacyafite inzitizi bitewe n’ababyeyi bagifite imyumvire itari myiza irimo n’ingengabitekerezo bigatuma n’abana bakura bayifite kandi koko umuryango niryo shingiro ry’uburere no kumenya kw’abana rimwe na rimwe iyo umubyeyi atarumva neza akamaro k’ubumwe n‘ubudaheranwa biragoye ko yabyigisha umwana icyo tugiye gukora rero nugufatanya n’ababyeyi ariko bakabanza bakumva neza akamaro k’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.”
Dr Bizimana yavuze ko tugomba kubakira ku ndangagaciro z’Umunyarwanda mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa, inyigisho zo zihoraho kuko dufite umubare munini w’urubyiruko utarasobanukirwa amateka yaranze igihugu cyacu bityo rero tugomba gufatanya kugira ngo bayasobnukirwe kandi ni ngombwa ko bajya gusura inzubutso bakigishwa bakamenya birushijeho.
ati,” umubare munini dufite mu gihugu ni urubyiruko ndetse n’abari mu mashuri ni byiza rero ko bajya basura inzibutso kugira ngo basobanukirwe iby’amateka yaranze igihugu cyacu kuko usanga buri wese afite uko abyumva bitewe nuko yabibwiwe.”
Yongera gusaba ababyeyi kwigisha abana babo no kutagoreka amateka ahubwo bakababwira ukuri kuko kubaka umuryango nyarwanda utekanye bihera mu muryango kandi ashishikariza ababyeyi n’abarezi by’umwihariko kurushaho kumenya ibyasenye ubumwe bwacu mu mateka y’igihugu ngo urubyiruko rukure rubizi kandi ruharanira kubaka u Rwanda rwa twese no kurinda ibyagezweho.
Dr Bizimana yasoje asaba ko ibiganiro ku bumwe n’ubudaheranwa bigezwa mu midugudu yose, mu nzego z’imirimo, mu madini no ku miryango ishingiye ku myemerere kandi hakaganirwa ku nzitizi zigaragara aho abantu batuye cyangwa bakorera zikibangamiye inzira y’ubumwe bw’Abanyarwanda.
AMAFOTO: