Mu nama mpuzamhanga ya 7 ku ngamba z’ishoramari muri bihe biri imbere (Future Investment Initiative), Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakomoje ku ruhare rw’abagore mu kubohora u Rwanda.
Mu kiganiro cyari kiyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo Future Investment Initiative, Richard Attias, Perezida Paul Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu habaho uwakerensa agaciro k’umugore mu gihe afite uruhare mu buzima bwa buri wese.
Yunzemo ati “Kuri twe mu mateka yacu y’urugamba rwo kwibohora mu by’ukuri abagore bagize uruhare mu buryo butaziguye kugira ngo dusubirane igihugu twari twaratakaje mu myaka myinshi ndetse bamwe muri twe twabaye impunzi imyaka myinshi hanze y’igihugu cyacu. Ubwo rero dushingiye kuri ayo mahame ko abagore ari ingenzi, kububakira ubushobozi no kubaha umwanya wo kwigaragaza bagakora ibyo bashoboye, dufatanyije natwe nk’abagabo, ubwo ni igihugu cyibyungukiramo, ni inyungu kuri buri wese. Iyo ni yo mitekerereze yacu kandi yatugaragarije ko turi mu kuri kandi aho byageragejwe hose na ho byabagaragariye ko ari ukuri.”
Ku bijyanye n’imiyoborere mibi n’ihirikwa ry’ubutegetsi muri Afurika, Perezida Kagame yatunze urutoki uruhare rw’ibihugu byakolonije uyu mugabane.
Ati “Ubu buyobozi bubi n’ihirikwa ry’ubutegetsi ntabwo bireba Afurika gusa ahubwo bifitanye isano n’imikoranire n’ibindi bihugu by’isi by’umwihariko ibihugu tuzi byakoroneje Afurika. Ahubwo se ubukoroni bwari bwiza? Ariko bwarabaye, ndetse na nyuma y’ibihe by’ubukoroni abo bakoronijwe n’ababakoronije ubukoroni bwahinduye isura bikomeza kugira ingaruka kubatuye umugabane. Urugero rumwe ni ikigero gikabije cy’ubutegetsi bakomeje kugaragaza kuri uyu mugabane. Ugasanga iryo hirikwa ry’ubutegetsi n’ubuyobozi bubi bikorwa bireberwa n’abo bakoronije ibyo bihugu bagakomeza gukorana bya hafi nkaho ntacyabaye.”