Kubera ingaruka z’intambara n’ibikorwa by’iterabwoba, urwego rw’uburezi mu myaka ine ishize rwasubiye inyuma mu mujyi wa Mocimboa Da Praia, ndetse byatumye abana hafi ya bose bari baravuye mu ishuri.
Kugeza ubu nubwo umutekano wabonetse ndetse ukaba ukomeje kubungabungwa neza n’inzego z’umutekano z’u Rwanda, abaturage bakaba baratangiye gusubira mu buzima busanzwe, no kongera kubaka inzego z’imibereho harimo no gufungura amashuri, gusa haracyari imbogamizi zikomeye zirimo n’ubukene bukabije, bituma abaturage hari iby’ibanze nkenerwa badafite.
Ni muri urwo rwego, ku wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023, inzego z’umutekano z’u Rwanda mu mujyi wa Mocimboa Da Praia, zateguye igikorwa cyo gushyigikira urwego rw’uburezi zigenera ibikoresho by’ishuri abana bo mu miryango itishoboye, birimo ibitabo, amakayi ndetse n’amakaramu.
Abanyeshuri bahawe ibyo bikoresho ni abiga ku bigo birimo ibyo mu mashuri abanza n’ayisumbuye nka UNIDADE, TETE, MANIRITHA, NAITOPE na CHIBANGA yose yo mu mujyi wa Mocimboa da Praia. Amakayi 3,100 hamwe n’amakaramu 2,530 nibyo byahawe abo banyeshuri.
Buri mwana wiga mu mashuri abanza yahawe amakayi abiri n’amakaramu abiri, naho abiga mu mashuri yisumbuye bahabwa amakayi ane n’amakaramu atatu, ni mu gihe abarimu babo nabo bahawe amakaye n’amakaramu bizabafasha mu mirimo yabo ya buri munsi.
Salmos BACAR, Umuyobozi ushinzwe uburezi mu mujyi wa Mocimboa da Praia wavuze mu izina ry’ubuyobozi, yashimiye byimazeyo inzego z’umutekano z’u Rwanda zikomeje gufasha abaturage, nyuma yo gutsinda urugamba rw’iterabwoba ryari ryarazahaje abaturage mu Ntara ya Cabo Delgado.
Yavuze ko nyuma y’uko umutekano ugarugse, abaturage bagatangira gusubira mu byabo no kongera kwiyubaka, muri Mutarama 2023, Guverinoma ya Mozambique yongeye gufungura ku mugaragaro amashuri abanza n’ayisumbuye mu karere ka Mocimboa da Praia, nyuma y’imyaka myinshi yari yarafunzwe kubera ibibazo by’umutekano muke, waterwaga n’ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado.