Abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bibumbiye muzi za Koperative zihinga ibigori, bashyikirijwe ifumbire mvaruganga ya DAP yo kubagaza ibigori, mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’igihembwe cy’ihinga 2024A.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, avuga ko mu Ntara yose iyo fumbire yahageze, ikaba izakoreshwa ku buso buhinzeho ibigori bungana na Hegitari ibihumbi 13, akaba asaba abaturage kuba mu byumweru bibiri iyo fumbire yarangije gukoreshwa.
Mu rwego rwo gutangiza gahunda yo kubagara ibigori no gutera ifumbire mvaruganda ya DAP, mu Karere ka Muhanga abahinzi ba Koperative IABM, ikora ubutubuzi bw’imbuto y’ibigori, ni bo bahereweho batererwa ifumbire mu muganda udasanzwe wakozwe n’abahinga mu gishanga cya Makera.
Guverineri Kayitesi avuga ko guha abaturage ifumbire, bitanga icyizere ku kuba umusaruro uziyongera, kandi abari batarabonye ifumbire ihagije bakaba na bo bayibonye ikunganira iyo bari bakoresheje batera.
Agira ati “Turasaba abahinzi kwitabira imiganda yo kuyitera, buri site igaterwa ikarangira, bikaba bisaba uruhare rwa buri wese, kugira ngo amahirwe Igihugu kibahaye batayapfusha ubusa, kandi bakanitegura uko umusaruro uzaboneka uzafatwa neza ntiwangirike”.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko nyuma yo guhuza ubutaka no kureba ahantu hose hashobora guhingwa, habonetse ifumbire yo gufasha abahinzi kugira ngo hazaboneke umusaruro ushimishije.
Agira ati “Leta yatanze ifumbire kugira ngo imbaraga umuhinzi yashyizemo zidakomwa mu nkokora, ahubwo haboneke umusaruro ushimishije. Ikindi ni uko abahawe ifumbire bibumbiye muri koperative aho bahuje imbaraga, abo ni nabo bahawe ifumbire kimwe n’amatsinda yiyemeje guhuza ubutaka”.
Akarere ka Muhanga kamaze kwakira toni zisaga 20 zizahabwa amakoperative asaga 40 n’amatsinda y’abahinzi, bakaba basabwa kuyitera kugira ngo bazabone umusaruro ushimishije.
Abaturage bahawe ifumbire bavuga ko hari aho bari babagaye batayishizeho, bakaba batari bizeye umusaruro, ariko kuba bayihawe ku buntu bagiye kurushaho kubona umusaruro w’ibigori.
Umwe muri bo ati “Ibigori twari twabibagaye tudashyizeho ifumbire kubera kubura amikoro, ariko tuzi ko ibigori bitariho ifumbire, ari nko kuba umwana wamugaburira ikijumba gusa kandi aba akeneye n’imboga, icyo gihe umwana arwara bwaki, ariko iyo yariye neza amererwa neza agakura neza ubu nabyo bigiye gukura neza”.
Abaturage bashimira nyakubahwa Perezida wa Repubulika, wabatekerejeho akaboherereza ifumbire, bakaba bizeye kuzabona umusaruro ushimishije kuko n’ikirere gikomeje kumera neza.