Mu gihe abakora ubuhinzi bw’umwimerere mu Rwanda bavuga ko bagorwa no kubona ibyangombwa by’ubuziranenge kuko babikura mu bigo mpuzamahanga, Ikigo gishinzwe gutsura ubuziranenge muRwanda kivuga ko kigiye kwihutisha ishyirwaho ry’icyangombwa cy’ubuziranenge kuri ubu buhinzi.
Kugeza ubu mu Rwanda abahinzi 3870 ni bo bakora ubuhinzi bw’umwimerere bakaba bahinga kuri 0.1% by’ubutaka bwose buhingwaho mu gihugu.
Bivuze ko ubundi butaka bwose buhingwa hakoreshejwe amafumbire, imiti n’ibindi bugamije kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi.
Ubuhinzi bw’icyayi, ikawa, ibireti, inanasi ni bwo bukunze gukorwa muri iyi gahunda y’ubuhinzi bw’umwimerere, aho ibigo byo mu mahanga ari byo byohereza inzobere zabyo gukurikirana umunsi ku wundi amakoperative akora bene ubu buhinzi kugira ngo babe babona ibyangombwa by’ubuziranenge.