
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro z’abacamanza 5 n’umunyamabanga mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Mu bacamanza barahiye harimo Kazungu Jean Bosco na Isabelle Kalihangabo bo mu rukiko rw’ikirenga, Xavier Ndahayo na Angeline Rutazana bo mu rukiko rw’ubujurire hamwe na Perezida w’Urukiko Rukuru Habarurema Jean Pierre.
Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko nta gihugu cyatungana kidafite ubutabera buhamye.
yavuze ko abashinzwe ubutabera bakwiye gukurikirana ku buryo nta muntu ujya hejuru y’amategeko.
Yasabye abacamanza gutanga urugero na bo ubwabo ntibajye hejuru y’amategeko cyangwa ngo bashyire imbere inyungu zabo bwite kuko bigira ingaruka mbi ku gihugu.
Sign Up For Daily Newsletter
Be keep up! Get the latest breaking news delivered straight to your inbox.
[mc4wp_form]
By signing up, you agree to our Terms of Use and acknowledge the data practices in our Privacy Policy. You may unsubscribe at any time.