Irakarama Nadine wari urangije kwiga mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) witeguraga guhabwa impamyabumenyi ya Kaminuza mu ishami ry’icungamutungo, yitabye Imana azize impanuka.
Mu ijoro ryo ku itariki 14 Ugushyingo 2023, nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo mu banyeshuri biga muri Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) no ku muryango we ko Irakarama Nadine yitabye Imana.
Tariki ya 06 Ugushyingo 2023, nibwo Irakarama yasomye igitabo (défense) gikubiyemo ubushakashatsi yakoze mu gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.
Irakarama Nadine yitabye Imana azize impanuka yakoze tariki ya 10 Ugushyingo 2023 mu Karere ka Ruhango ubwo yavaga mu kazi aho yakoreraga nk’umwanditsi (Secretary) ku Ishuri ry’Urwunge rw’Amashuri rya Munanira rihereye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kabagari, Akagari ka Munanira.
Iyi mpanuka yayikoze yerekeza muri ICK gukosoza igitabo kugira ngo abe yakwemererwa kugishyira mu isomero ry’ikigo.
Ubwo yarimo agenda n’amaguru, Irakarama yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Dyna, imwangiriza igice cyose cyo munsi y’urukenyerero.
Akimara kugongwa Irakarama yahise ajyanwa mu bitaro bya Gitwe gusa kuko yari yangiritse cyane ahita yoherezwa mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) ari naho yaguye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko iyi mpanuka ikimara kuba umushoferi wari uyitwaye witwa Migambi Jean Damascene yagonze uyu mukobwa agahita acika kugeza nubu akaba agishakishwa n’inzego z’umutekano.
Ati “Uwo twabashije kubona ni nyiri modoka kuko uwakoze impanuka we ni umushoferi yahise atoroka ubu akaba agishakishwa n’inzego z’umutekano”.
SP Habiyaremye avuga ko impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko w’imodoka bituma agonga Irakarama Nadine warimo agenda n’amaguru mu muhanda w’igitaka.
Tariki 16 Ugushyingo 2023, nibwo Irakarama Nadine yasezeweho bwa nyuma n’inshuti, abavandimwe n’umuryango, anashyingurwa mu cyubahiro.
Umuhango wo gusezera ku mubiri wa nyakwigendera wabereye iwabo mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Cyeza, witabirirwa n’abantu taandukanye barimo abayobozi ba ICK, abarimu bamwigishije ndetse na bamwe mu banyeshuri ba ICK n’abaturanyi n’isnhuti z’umuryango.
Bimwe mu byaranze ubuzima bwe byagarutsweho n’umuvandimwe we ndetse n’abo babanye bavuze ko yarangwaga n’urukundo no gukora cyane.
Nzayisingizimana Clarisse, umuvandimwe wa Irakarama Nadine yavuze ko murumuna we yarazi gushaka inshuti, asaba ababatabaye ko bakwiye gukomeza kubaba hafi.
Ati “Inshuti ze mukomeze mutube hafi kugira ngo ubucuti bwanyu butazajyana nawe ibyiza yakoze akiriho bikibagirana”.
Umuryango we wagaragaje ko uhombye umuntu w’ingirakamoro kuko nubwo urupfu rumutwaye akiri muto yari umwe mu bantu bafashaga umuryango we gufata ibyemezo mu bintu byabaga byabagoye kandi akabafasha no gukemura ibibazo babaga bahuye na byo.
Mu muhango wo kumushyingura hagarutswe ku buzima n’imibereho ye ya buri munsi yo ku ishuri ko yitangaga agasobanurira abandi banyeshuri amasomo, Irakarama kandi yari mu ihuriro ry’urubyiruko rukomoka aho umuryango we utuye mu murenge wa Cyeza yahuriragamo n’abandi ndetse na Padiri Niyonagira Prosper wayoboye igitambo cya Misa yo gusabira nyakwigendera wavuze ko abuze inshuti nziza, kuko bahuriraga muri iryo huriro ry’urubyiruko ruvuka i Cyeza.
Irakarama Nadine, wari ukiri ingaragu, yitabye Imana ku myaka 28 yonyine kuko yavutse tariki 13 Mutarama 1995 yize amashuri abanza ku kigo cy’urwunge rw’amashuri cya Cyeza, amashuri yisumbuye ayakomereza muri ACJ Karama. Akaba yavukaga mu muryango w’abana bane b’abakobwa akaba ari we wari bucura.