Uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga Apple, rwatangaje ko guhera mu 2024 telefoni zarwo za iPhone zizatangira gukoresha uburyo bwa ‘Rich Communication Service [RCS]’ mu kohereza ubutumwa bugufi, bukunganirana n’ubwo izi telefoni zari zisanganywe bwa SMS, MMS ndetse na iMessage.
Itangazo ryashyizwe hanze n’uru ruganda muri iki cyumweru, rivuga ko iPhone zose mu mwaka utaha zizongerwamo ubu buryo busanzwe bukoresha muri telefoni za android ndetse bukaba bunashyigikiwe cyane na Google n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Rich Communication Service [RCS] ni uburyo bushya, bwifashisha internet mu kohereza ubutumwa bugufi. Umwihariko wabwo ni uko wabukoresha wohereza amajwi, amashusho ndetse n’amafoto kandi bifite umwimerere wabyo.
Ubu buryo kandi bushobora kukwereka niba uwo wohereje ubutumwa yabusomye cyangwa ari kugusubiza, ibi abakoresha uruba rwa WhatsApp babyumva cyane.
RCS ifasha kandi mu kohereza ubutumwa icyarimwe ‘group messaging’ byibuze kugera ku bantu 1oo, ibitamenyerewe mu buryo busanzwe kuko nka SMS cyangwa MMS udashobora kurenza abantu batanu gusa.
Ikindi kandi ni uko RCS ituma ushobora guhindura cyangwa gukosora ubutumwa wari wohereje mu gihe wibeshye, ndetse bukaba bufite umutekano utuma amakuru y’abari kohererezanya ubutumwa arindwa ibizwi nka ‘End-to-end encryption’.
Icyakora ku basanzwe bakoresha iPhone bimwe muri ibi byavuzwe haruguru, si bishya kuko uburyo bwa iMessage busanzwe bubikora. Gusa icyo RCS izongera ni uko noneho umuntu ukoresha iPhone azaba ashobora kuba yakohererezanya ubutumwa n’ukoresha telefoni ya Android nta nkomyi, bidasabye gukoresha SMS cyangwa ubundi buryo.
Nubwo bimeze bityo ariko Apple yatangaje ko uburyo bwa iMessage buzakomeza kuba ubw’ibanze (Default), gukoresha ubu bundi bushya bikaba gusa amahitamo y’ukoresha telefoni, bitewe n’uwo ashaka kohereza ubutumwa cyangwa ikimworoheye.
Muri uyu mwaka Apple yakoze izindi mpinduka mu miterere ya telefoni za iPhone zirimo izo kwimukira ku ikoreshwa ry’umugozi winjiza umuriro wa [Type-C] usanzwe ukoreshwa kuri telefoni za Android, aho kuba uwari usanzwe uzwi nka [USB lightning].