Ku wa 15 Ugushyingo mu 2023 ni bwo cyafashwe nyuma y’ubujurire bwa Guverinoma y’u Bwongereza ku cyemezo cy’Urukiko Rukuru n’ubundi rwari rwanze ko abimukira boherezwa mu Rwanda.
Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje ko “U Rwanda atari igihugu gifite amanota meza mu bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kandi hakaba hari impungenge ku bijyanye n’ubwisanzure mu bya politiki n’itangazamakuru”.
Guverinoma y’u Bwongereza yo yakomeje kugaragaza ko u Rwanda ari igihugu cyo kwizera kandi rwagaragaje ko abimukira ruzohererezwa bazafatwa neza.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yabwiye The Sun ko icyemezo gishingiye kuri politiki cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga gihagarika gahunda y’imikoranire mu guhererekanya abimukira kidakwiye.
Yashimangiye ko cyubakiye ku makuru afifitse yatanzwe na UNHCR mu gihe isanzwe ikorana n’u Rwanda.
Ati “Uramutse usomye gihamya zifashishijwe na UNHCR ntiwatinda kwemera impamvu bashingiraho bagaragaza ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye ku kwakira impunzi.’’
“Abacamanza bafashe ibyemezo bashingiye ku bimenyetso n’ibihamya bidafatika byatanzwe na UNHCR. Ibi byabaye mu gihe dukomeje gukorana na UNHCR mu gukura impunzi n’abimukira bari mu kaga muri Libya.’’
Yavuze ko iki cyiciro cyarimo abagera ku 169 basanze barenga 1700 bakuwe muri Libya aho banyuzwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora aho banyuzwa mbere yo kwimurirwa mu bindi bihugu.
Kuri ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi 134.519. Muri zo umubare munini ni uw’abakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bangana na 62.20 %, abo mu Burundi ni 37.24 % mu gihe ibindi bihugu bitandukanye bifite abangana na 0.56 %.
Yolande Makolo yavuze ko “UNHCR ubwayo yageze aho igaragaza ko turi icyitegererezo mu buryo twita ku mpunzi n’abimukira bashaka ubuhungiro.’’
Yakomeje yibaza “Kuki habaho ubwo buryarya? Hari abantu batandukanye basize u Rwanda icyasha barugaragaza nk’urudashobotse kubera impamvu imwe, ko badakunze gahunda yo kohererezanya abimukira.’’
Yagaragaje ko kuba Abanyarwanda baterwa hejuru kubera gahunda yarwo yo kwita ku bimukira n’abashaka ubuhungiro no gufasha gukemura ikibazo cyugarije Isi bidakwiye gutuma bacikamo igikuba cyane ko ibyo birego nta shingiro biba bifite cyangwa biba bigamije kuyobya abantu.
Amasezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda yo kohererezanya abimukira, yateganyaga ko buri wese urugezemo agomba guhabwa uburenganzira bwo kuhatura no kuhubakira ubuzima.
Makolo ati “Hari ababishidikanyijeho. Mu by’ukuri, twakoze ibi kuko twizera ko abimukira badakeneye kunyura mu nzira z’inzitane bagana i Burayi kugira ngo babashe kugera ku ntsinzi. Turashaka kubaha aho kuba hababereye muri Afurika bakaba bahubakira imibereho ihamye.’’
Guverinoma y’u Rwanda yizera ko Umugabane wa Afurika ukeneye kubaka ishoramari rihamye riteza imbere abawutuye kugira ngo hirindwe abashaka kwambuka bagana i Burayi.
Makolo yavuze ko atabuza abashaka kunenga gahunda y’imikoranire mu gukemura ikibazo cy’abimukira ariko abasaba ‘‘kutitakana u Rwanda no kutarubeshyera.’’
U Rwanda n’u Bwongereza biracyakomeje kugaragaza ko bizakomeza gukorana mu kuvugurura amasezerano bifitanye kugira ngo akurwemo zimwe mu nenge zishobora gutambamira gahunda yo guhana abimukira.
Ku wa 15 Ugushyingo mu 2023 ni bwo Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwanze icyemezo cya Guverinoma y’iki gihugu cyo kohereza mu Rwanda abimukira bacyinjiyemo binyuranyije n’amategeko
Jean Marie Vianney NIYITEGEKA