Iteganyagihe ryatangajwe na Meteo-Rwanda rigaragaza ko mu gice cya gatatu cy’uku kwezi k’Ugushyingo 2023 (kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 30), mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi cyane kurusha impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri aya matariki.
Meteo-Rwanda ivuga ko imvura iteganyijwe muri iyi minsi 10 isoza ukwezi kwa 11, iri hagati ya milimetero 50 na 150, mu gihe impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gihe iba iri hagati ya milimetero 30 na 70.
Itangazo rya Meteo-Rwanda rigira riti “Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Gihugu hose mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ugushyingo.”
Iminsi iteganyijwemo imvura ngo izaba iri hagati y’itanu (5) n’umunani (8), ikaba iteganyijwe kugwa ku matariki atandukanye bitewe n’ahantu.
Meteo ivuga ko iyi mvura izaturuka ku mwuka uhehereye uva mu mashyamba ya Congo, ku bushyuhe bwiyongereye mu Nyanja ngari y’u Buhinde ngo buri hejuru y’ikigero gisanzwe, ndetse n’imiterere yihariye ya buri hantu.
Imvura iri hagati ya milimetero 130 na 150 ni yo nyinshi, ikaba iteganyijwe mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Rusizi, Nyamasheke, mu Burengerazuba bw’Akarere ka Huye, mu Majyepfo ya Karongi, hamwe na hamwe muri Rutsiro no mu Majyaruguru y’Uturere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera.
Imvura iri hagati ya milimetero 110 na 130 iteganyijwe mu bice bitavuzwe by’Intara y’Iburengerazuba, n’iy’Amajyaruguru uretse hamwe mu Burasirazuba bw’Akarere ka Gicumbi hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 90 na 110.
Imvura iri hagati ya milimetero 50 na 70 ni yo nke, ikaba iteganyijwe henshi mu bice by’Amayaga na hamwe mu turere twa Bugesera, Ngoma, Nyagatare na Gatsibo, mu gihe ibindi bice by’Igihugu bitavuzwe biteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 70 na 90.
Meteo-Rwanda ikomeza igaragaza ko hazumvikana umuyaga ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 8 ku isegonda, ndetse n’ubushyuhe buzaba bubarirwa hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 30.
Iki kigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere kivuga ko hateganyijwe imyuzure hafi y’imigezi no mu bishanga, kunyerera kw’imihanda cyane cyane iy’ibitaka izaba irimo icyondo aho bibangamira ingendo z’imodoka, ndetse n’inkangu n’isuri ahantu hahanamye hatarwanyije isuri.
Ibi bizaterwa n’imvura nyinshi izagwa yiyongera ku isanzwe yamaze guteza ubutaka gusoma. Meteo Rwanda igira inama Abanyarwanda n’inzego bireba, gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza.