Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Burkina Faso, General Dr Roger OueDraogo yatangaje ko igihugu cye cyifuza gufatanya n’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba no guhangana n’ibindi bibazo bihungabanya umutekano ku mugabane wa Afurika.
Ibi yabivuze ubwo we n’intumwa bari kumwe bakirwaga i Kigali n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye.
Nyuma yo kugirana ibiganiro General Dr Roger OueDraogo yavuze ko inzego z’umutekano mu gihugu cye zifite akazi katoroshye muri iki gihe, gusa ngo ubufatanye bwabo na Polisi y’u Rwanda ni kimwe mu bisubizo by’ibyo bibazo ari nayo mpamvu y’uru ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yagaragarije izi ntumwa ibimaze kugerwaho n’uru rwego mu myaka 23 rubikesha ubufatanye n’abaturage.
Polisi y’igihugu cya Burkina Faso ni rumwe mu nzego eshatu zishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, zikaba zifite imiterere n’imikorere ijya kumera nk’uko byari bimeze mu Rwanda mbere y’umwaka wa 2000, ubwo iyari gendarmerie nationale yahuzwaga na police communale hagashingwa polisi y’igihugu iriho muri iki gihe.