Emmanuel GASANA wabaye umukuru w’igipolisi cy’U Rwanda ndetse na guverineri w’intara z’amajyepfo n’uburasirazuba arasaba urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare gusesa icyemezo kimufunga by’agateganyo.
Mu rubanza rw’ubujurire rwatanzwe n’uregwa avuga ko atishimiye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze kimufunga by’agateganyo mu gihe ategereje ko urubanza rwe ruburanishwa mu mizi.
Gasana aregwa gusaba indonke no gukoresha nabi ububasha yahabwaga n’inshingano ubwo yari guverineri w’intara y’uburasirazuba.
Ubwo yari guverineri w’intara y’uburasirazuba, Gasana ngo yasabye umunyemari Eric Kalinganire kumuzamurira amazi mu isambu ye mbere y’uko amufasha kwagura ibikorwa bye muri iyi ntara yose.
ashobora no kuvurirwa hanze mu gihe bibaye ngombwa.
Gasana ahakana iki cyaha akavuga ko ibyo yakoze byari mu nshingano ze.
Yagaragaye bwa mbere mu rukiko mu mwambaro w’iroza uranga imfungwa zo mu Rwanda .
Uyu mugabo bigaragara ko yananutse cyane ndetse avuga no mu ijwi ridasohoka neza, yari mu rukiko rurinzwe cyane n’abitwaje intwaro. Yageze mu rukiko afitse n’abanyamategeko batatu bamwunganira.
Byari ibidashoboka kuba hagira umufotora haba imbere mu rukiko ndetse no hanze yarwo kuko abanyamakuru bari bategetswe gusiga hanze ibikoresho byabo byose.
Bahawe ijambo, abunganira Gasana bavuze ko banenga icyemezo cy’urukiko rubanza kuko rwemeje ifungwa rya Emmanuel Gasana rutagaragaje impamvu zikomeye zituma afungwa.
Nk’uko byari byavuzwe n’ubushinjacyaha, umucamanza ku rwego rw’ibanze yavuze ko afite impamvu zikomeye zituma akeka ko Gasana yaba yarakoze ibyaha akurikiranyweho.
Izo ngo ni nk’inama yabayeho hagati ya Gasana n’umushoramari Eric Kalinganire muri Hotel imwe mu ziri mu mujyi wa Nyagatare.
Iyi nama ngo ikaba ariyo uregwa yasabiyemo guhabwa indonke kugira ngo nawe yemere gukorera ubuvugizi umushinga w’umushoramari Kalinganire.