Faustin Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yitabye Imana mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza 2023 ari i Buruseli mu Bubiligi.
Amakuru aturuka mu Bubiligi ndetse akaba yemejwe n’ibitangazamakuru bitandukanye birimo n’ibyaganiriye n’abo mu muryango we, avuga ko Faustin Twagiramungu wari ufite imyaka 78 y’amavuko yabyutse ari muzima mu gitondo ariko akumva asa n’unaniwe, akaba yapfuye ari mu rugo aho yari atuye.
Twagiramungu Faustin bamwe bakunze kwita Rukokoma, yari Umunyapolitiki wamenyekanye cyane mu Rwanda mu 1991-1992 mu gihe cya Politiki y’amashyaka menshi ubwo yari mu ishyaka rya MDR.
Twagiramungu yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo FPR Inkotanyi yari imaze kuyihagarika no gushyiraho Guverinoma y’Ubumwe yari iyobowe na Bizimungu Pasiteri.
Mu 1995 nibwo Faustin Twagiramungu yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ndetse muri uwo mwaka wa 1995 nibwo yahunze ajya mu Bubiligi.
Mu Kuboza 2002 nibwo Twagiramungu yatangaje ko aziyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yabaye mu 2003. Icyo gihe yaraje yiyamamaza nk’umukandida wigenga, ariko aratsindwa muri ayo matora abona amajwi 3.62%. Icyo gihe Twagiramungu yahise asubira mu Bubiligi.
Mu 2010, Twagiramungu yashinze ishyaka rishya yise RDI (Rwandan Dream Initiative), mu 2014, iryo shyaka rye ryihuza n’andi arimo PS-Imberakuri, UDR na FDLR, bibyara ihuriro bise CPC ( Coalition of Political Parties for Change), ariko uko gushyiramo FDLR ngo byaje gutuma iryo huriro risenyuka muri uwo mwaka wa 2014, nk’uko bisobanurwa ku rubuga Wikipedia.org.
Twagiramungu kuva asubiye mu Bubiligi yabaye umwe mu Banyarwanda baba mu mahanga bavuga nabi Leta y’u Rwanda n’ubuyobozi bwayo, ndetse ibyo akabikora no mu buryo busa no kwigisha, kuko iyo yasobanuraga amateka ku maradiyo no ku mbuga nkoranyambaga, yakundaga kuyagoreka nkana.
Twagiramungu Faustin akomoka mu yahoze ari Komini Gishoma, Perefegitura ya Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.