Minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere mu Bwongereza James Cleverly ari mu ruzinduko mu Rwanda aho kuri uyu wa Kabiri yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, asobanurirwa amateka yayiranze ndetse anunamira abahashyinguye nyuma yo gushyira indabo ku mva.
James Cleverly ari mu Rwanda mu rwego rwo kunoza amasezerano ari hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ku byerekeye abinjira n’abasohoka.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, nibwo Minisitiri James Cleverly yageze ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe yakirwa n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Clementine Mukeka.
Biteganyijwe ko nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali agirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’amaganga n’Ubutwererane mu Rwanda, Dr. Vincent Biruta ku masezerano avuguruye ku kuba Ubwongereza bwakohereza abimukira mu Rwanda.
Amasezerano u Rwanda rwagiranye n’Ubwongereza ateye ate?
Biteganyijwe ko aya masezerano azamara imyaka 5 Guverinoma y’u Bwongereza ikazatanga amafaranga asaga miliyari 150Frw azifashishwa mu guha abimukira serivisi zirimo uburezi, ubuvuzi n’akazi. Serivisi zizagera no kubandi baturage basanzwe mu gihugu bazaba babana.
Ubwo yazaga mu Rwanda icyo gihe, Minisitiri wari ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu mu Bwongereza Priti Patel yanasuye bimwe mu bikorwa remezo biteganywa ko byazifashishwa n’abo bimukira mu gihe bazaba bageze mu gihugu.
Muri gicurasi 2023 nabwo uwari Minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere mu Bwongereza iki gihe asura n’imishinga itandukanye irimo n’ubwubatsi bw’amacumbi ya kijyambere yateganyaga kuzakira aba bimukira.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Vincent Biruta avuga ku bijyanye no kwakira abimukira baturutse mu Bwongereza, yavuze ko ibi biri mu murongo w’u Rwanda wo guhesha agaciro ikiremwamuntu no kugoboka abari mu kaga bishingiye ku bunararibonye n’amateka u Rwanda rwanyuzemo.
Gusa icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda cyagiye gisubikwa bitewe n’impamvu zaturukaga mu Bwongereza ubwabwo bitewe n’inkiko.
Minisitiri James Cleverly yakiriwe ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Clementine Mukeka. Photo: MINAFET
Minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere mu Bwongereza James Cleverly kuri uyu wa Kabiri yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Minisitiri James Cleverly yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma ashyira indabo ku mva mu guha icyubahiro abazize Jenoside.
James Cleverly ari mu Rwanda mu rwego rwo kunoza amasezerano ari hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza ku byerekeye abinjira n’abasohoka.