Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta na Amb. Marie Charlotte G.Tang uhagarariye Philippines mu Rwanda bashyize umukono ku ishyirwaho ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ni amasezerano yasinywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukuboza 2023, nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yabitangaje.
Aya masezerano atatangajwe agamije gushyiraho urufatiro ruhamye rw’ubufatanye bwagutse mu nzego zitandukanye hagati y’u Rwanda na Philippines.
Mu 2019, u Rwanda na Philippines byasinye amasezerano mu by’ingendo zo mu kirere, akazatuma habaho ingendo z’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Bimwe mu byari bikubiye muri ayo masezerano, ni uko ibihugu byombi bigomba gukorana ingendo zirindwi mu cyumweru n’iz’ubwikorezi bwa toni 400 z’ibicuruzwa.
Ni amasezerano yagombaga no gufasha kompanyi z’ubwikorezi z’ibihugu byombi kumenyekanisha serivisi zazo mu bindi bihugu buri imwe yemerewe gukoreramo.
Umubano wa Philippines n’u Rwanda umaze gukomera kuko mu 2019, iki gihugu cyavaniyeho visa abanyarwanda bajyayo mu gihe cy’iminsi 90 bariyo, ni nako kandi bimeze ku ba nyaphilipines baza mu Rwanda.