Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko hakigaragara ruswa ishingiye ku gitsina mu mitangire y’akazi, rugasaba imiryango itari iya Leta kugira uruhare rugaragara mu kuyirwanya kuko ari umufatanyabikorwa ukomeye kandi ikorera mu baturage.
Byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yateraniye i Kigali ku wa 05 Ukuboza, yahuje Urwego rw’Umuvunyi n’imiryango itari iya Leta, hareberwa hamwe uruhare rw’imiryango itari iya Leta mu kurwanya ruswa.
Hagaragajwe ko hakiri icyuho mu mitangire y’akazi kuko hakiri ahagaragara ruswa ishingiye ku gitsina.
Nirere Madeleine, Umuvunyi Mukuru, avuga ko mu mikorere y’imiryango itari iya Leta hakigaragara ruswa ishingiye ku gistina bityo ko hakwiye uruhare rwa buri wese mu kuyirwanya.
Ati: “Mu byukuri twasanze mu mikorere yabo ruswa ishingiye ku gitsina kuko na bo bafite inzego barimo kandi batanga akazi. Ese niba utanga isoko uritanga mu buryo bukurikije amategeko, niba utanga akazi ugatanga bikurikije amategeko? Umuntu muhe akazi kubera ubushobozi umubonyemo cyangwa ubunararibonye umubonyemo.”
Yongeyeho ko hakenewe uruhare rwa buri wese mu kurwanya ruswa kandi abaturage bacyigishwa bagatanga amakuru.
Ati: “Inzego za Leta ntizajya muri urwo rugamba zonyine kurwanya ruswa ni ibintu tugomba guhuriraho n’abaturarwanda ndetse n’abandi bafatanyabikorwa. Iyi miryango yegereye abaturage cyane igomba kugira uruhare mu kubigisha tugafatanya ubukangurambaga.”
Abitabiriye iyi nama na bo bagaragaje ko inzego zitanga imirimo hakigaragara ruswa ishingiye ku gitsina, yakwa ndetse ikanatangwa aho bisa nkibigoye kwanga gutanga iyi ruswa kuko abayitanga baba bakeneye akazi.
Musekeweya Groriose ati: “Ruswa ishingiye ku gitsina irahari cyane cyane mu nzego zitanga imirimo kandi iyi ruswa irakwa, ariko gutanga ibimenyetso n’ikintu kigoye kuko uburyo ikorwamo ni hagati y’abantu babiri. Ikindi usanga umuntu utanga iyi ruswa nta bundi buryo afite kuko aba agakeneye uba usanga afite abana agomba gutunga ugasanga ananiwe guhakana kuyitanga kuko akeneye akazi.”
Yankurije Odette, Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, avuga ko nubwo kugaragaza ibimenyetso bya ruswa ishingiye ku gistina bigoye ariko hakenewe ubukangurambaga mu bantu basaba n’abatanga iyo ruswa kuko ahanini iyo ubonye akazi muri ubwo buryo kataramba.
Muri iyi nama nyunguranabitekerezo imiryango itari iya Leta yasabwe ko hajya hatangwa raporo zisabwa mu bijyanye no gukumira no kurwanya ruswa, kwimakaza gukorera mu mucyo mu miryango yabo kugira ngo umucyo ugere ku bafatanyabikorwa ndetse n’abagenerwabikorwa.
Ni mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa by’icyumweru cyo kurwanya ruswa, hanategurwa Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ruswa uzaba tariki ya 09 Ukuboza 2023.