Muri aya masaha umuraperi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’Umunyamerika Kendrick Lamar Duckworth, arigutaramira i Kigali mu rw’Imisozi Igihumbi.
Ni igitaramo cya ‘Move Afrika’ kiri kubera muri BK Arena kuri uyu mugoroba wo ku wa 6 Ukuboza 2023.
Yamenyekanye mu ndirimbo ‘Humble’. Kugeza ubu imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 940 mu gihe cy’imyaka 6 amaze ayishyize hanze.
Indi yarebwe cyane ni All The Stars imaze kurebwa n’abantu miliyoni 428 mu gihe amaze imyaka 5 ayishyize hanze, ikaba yaranakoreshejwe muri filimu yamenyekanye cyane ya Black Panther.
Ni mu gihe urubuga rwe rwa YouTube rukurikirwa n’abantu miliyoni 12.4. Izindi ndirimo yakoze harimo Bad Blood, Money Tree, Swimming Pools, Pray for Me, alright, Bitch Don’t Kill My Vibe, Love, DNA n’izindi.
Kendrick yabonye izuba tariki 17 Kamena 1987, avukira California mu Mujyi wa Compton muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Afite umugore n’abana Babiri. Azwi cyane ku kazina k’akabyiniriro ka King Kendrick.
Yize muri Centennial High School. Hanze y’umuziki, Kendrick akora amafilimi akaba n’umucuruzi.
Se umubyara yitwa Kenny Duckworth naho nyina yitwa Paula Oliver.
Kendrick Lamar ni umuraperi wihagazeho kuko yibitseho ibihembo bisaga 195 mu muziki. Inkuru y’Urubuga rwa Grammy ivuga ko uyu muraperi ari ku mwanya wa gatatu nyuma ya Kanye West na Jay Z, mu ba mbere ku Isi bibitseho Grammy Awards nyinshi kuko amaze kwegukana 17 mu nshuro 50 ahatanye.
Uretse kwegukana ibyo bihembo, Lamar w’imyaka 36 ni we muraperi wegukanye ibihembo byinshi mu mateka y’ibihembo bya BET Awards byitiriwe Black Entertainment Television, kuko yegukanye ibisaga 38 mu nshuro 56 abihataniye.
Kendrick Lamar yegukanye igihembo cya mbere mu 2011, cyari icy’umwanditsi mwiza, Lyricist of the Year, ubu ageze kuri 38 mu myaka 20 amaze akora umuziki.
Muri Gashyantare 2023 ubwo yegukanaga ibihembo bitatu muri Grammy Awards yashimiye umuryango ku bwo kumutera ingabo mu bitugu yibutsa abahanzi ko inshingano zabo za mbere ari gutanga ibyishimo.
Yagize ati “Nk’abahanzi twese tugomba gutanga ibyishimo, kandi tuvuga ibintu kugira ngo tuzamure amarangamutima y’abakurikira ibyo dukora.”
Mu bindi bihembo Lamar yibitseho harimo icyenda yegukanye muri American Music Awards, Billboard Music Awards [17], MTV Music Video Awards [39], ASCAP Rhythm & Soul Music Awards [19], Brit Award [1], iHeartRadio Music Awards [3], Mobo Award [1], MTV Europe Music Awards [2], NAACP Image Awards [7] n’ibindi bitandukanye.
Igire.rw/NIYITEGEKA Jean Marie Vianney